Ni kimwe mu byaganiriweho mu Nteko Rusange ya 37 ya Zigama CSS yateraniye ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Yigaga kuri gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023.
Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira initabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abagaba b’ingabo batandukamye.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze nyuma y’iyi nama, rivuga ko muri iki gihe Zigama CSS iri gusoza gahunda yayo y’imyaka itanu aho bigaragara ko yageze ku ntego yari yariyemeje.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yatangaje ko mu myaka itanu ishize, serivisi nyinshi zatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “ Ndatekereza ko ari intambwe ishimishije ko abanyamuryango bacu babasha gukoresha ikoranabuhanga kandi bikajyana n’uko serivisi zacu zabegerejwe muri ubwo buryo mu nzego zose.”
Zigama CSS ni koperative ihuriweho n’inzego z’umutekano zirimo Igisirikare cy’u Rwanda, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha n’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!