00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ZIGAMA CSS yemeje igenamigambi y’ibizakorwa mu 2025

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 January 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Abanyamuryango ba ZIGAMA CSS bateraniye mu Nama Rusange yari ibaye ku nshuro ya 40, bemeza igenamigambi ry’ibikorwa bizaranga iyi banki mu 2025.

Yabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura.

Yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, ab’inzego z’umutekano, n’abandi banyamuryango.

Igenamigambi rya ZIGAMA CSS rya 2025 rishyize imbere intego zikomeye zirimo kongera ibyinjijwe muri rusange no kuzamura inyungu.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS, Nick Barigye, yagarutse ku buryo iki kigo cy’imari gikomeje kwitwara neza mu mirimo yacyo ya buri munsi.

Yagaragaje umutungo wacyo wa 2024 ndetse anatanga ishusho y’ubwiyongere bw’umutungo biteganyijwe muri 2025.

Yavuze ko ibyo byagezweho bigaragaza imbaraga zikomeye ZIGAMA CSS ifite, ndetse n’ubushake bwayo bwo kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango bayo.

ZIGAMA CSS ni banki y’ubufatanye igizwe n’abanyamuryango bo mu nzego zitandukanye z’umutekano mu Rwanda.

Zirimo Ingabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga (RFI).

Ni banki ikomeje gutera imbere kuko nko mu Ukuboza 2023 yatangaje ko muri uwo mwaka byari biteganyijwe ko izunguka miliyari 35.7 Frw, avuye kuri miliyari 22.8 Frw, mu 2022 na yo yari avuye kuri miliyari 17.7 Frw iyi banki yari yabonye mu 2021.

Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yabaye ku nshuro ya 40 yemerejwemo igenamigambi ry'ibikorwa bizayiranga mu 2025
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda (ibumoso) mu bayoboye Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yabaye ku nshuro ya 40
Inama Rusange ya ZIGAMA CSS yitabiriwe n'abo mu nzego z'umutekano zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .