Ba Ambasaderi bakuwe mu nshingano barimo uwari Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda na Kenya, mu Bushinwa, muri Indonesia, mu Buyapani no muri Lithuania.
Hahise hashyirwaho abashya bagomba kubasimbura barimo ugomba gufata inshingano mu Rwanda, muri Philippines, Lituanie, Hongrie, Slovenie na Congo.
Ambasaderi Andriy Pravednyk ni we warebereraga Ukraine mu Rwanda no muri Kenya. Mu 2022, yari yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Ukraine mu Rwanda.
Vyacheslav Yatsyuk ni we wagizwe Ambasadedri wa Ukraine mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!