Zambia yemerewe gukora iperereza ku byo Nsabimana yashinje Perezida Lungu byo gushyigikira abarwanya u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Kanama 2020 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje Zambia ko ishobora gukora iperereza ku magambo yatangajwe na Nsabimana Callixte “Sankara” washinje Perezida Edgar Lungu wa Zambia gushyigikira umutwe wa FLN ngo ugabe ibitero ku Rwanda.

Tariki 13 Nyakanga mu Rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ko yari yaremereye FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Lungu yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Ayo magambo yahise yamaganwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia mu itangazo ryagiraga riti “Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byamaganye ibi birego kandi birifuza kuvuga mu buryo budashidikanywaho ko ari ibinyoma.”

Ku wa 16 Nyakanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Joe Malanji, yahise agirira urugendo mu Rwanda azanye ubutumwa Lungu yari yageneye Perezida Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwumvise ibyatangajwe na Nsabimana kimwe n’undi wese wakurikiye ibyavugiwe mu rukiko.

Ati “Twabyumvise nk’uko mwabyumvise mu rukiko. Hagati aho Perezida wa Zambia yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nk’intumwa yihariye, izanira ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Icyo twabivugaho ni uko ibintu byavugiwe mu rukiko kandi uwabivuze arahari.”

Nyuma y’uru ruzinduko rwa Minisitiri Malanji, u Rwanda rwemereye Zambia ko ishobora gukora iperereza ikamenya neza inkomoko y’amagambo ya Nsabimana gusa Biruta yavuze ko bitigeze bihungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Twanabemereye ko bashatse bakohereza abantu bakaza bakamuganiriza bakumva neza ibyo birego aho bituruka, bakabikurikirana. Ni ibintu bisaba gukurikiranwa. Umuntu yarabivuze ariko bisaba gucukumburwa na Zambia by’umwihariko ibikurikiranye ku ruhande rwayo byaba byiza tukamenya aho byaturutse.”

“Ariko ku ruhande rwacu twabyumviye mu rukiko, ntabwo byahungabanyije umubano wacu na Zambia kandi tuzakomeza gukorana nabo kugira ngo tumenye aho ibyo birego bishobora kuba byaraturutse.”

Dr Biruta avuga ko abantu bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera ahantu henshi harimo na Zambia, ndetse ko bishingiye kuri ibi byatangajwe na Nsabimana, ibihugu byombi bigiye gufatanya mu kubakoraho iperereza ku buryo bibaye na ngombwa hari abagezwa imbere y’inkiko bagakurikiranwa.

Ati “Aba bantu bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakoresheje ibikorwa by’iterabwoba, bakorera ahantu henshi, bafite abantu hirya no hino bakorana nabo harimo n’abo muri Zambia. Abo barahari, ntabwo ari muri Zambia gusa na Uganda barahari n’ahandi.”

“Iyo habonetse ibintu nka biriya bivugirwa mu rukiko, biravuze ngo reka ducukumbure tumenye neza ibikorwa by’abo bantu kandi turabazi, Guverinoma ya Zambia irabazi, tuzakomeza gukorana kugira ngo turebe uko ibi bikorwa byahagarara ndetse niba hari n’abakwiye gukurikiranwa mu nkiko nabo bakurikiranwe. Naho ku byavuzwe kuri Perezida wa Zambia twabyumvise nkamwe, ahasigaye inzego zibishinzwe zikaba zakomeza gukorana kugira ngo zicukumbure neza zimenye amavu n’amavuko y’ibyo byavuzwe.”

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yari avuye mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Joe Malanji, yemeje ko Perezida Kagame adaha agaciro ibyavuzwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara kuko yizera ubucuti afitanye na Perezida Edgar Lungu
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byamaganye ibyavuzwe na Nsabimana Callixte “Sankara”
, Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ko yari yaremereye FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .