00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zahinduye imirishyo mu gukurikirana imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA), bwasabye Koperative z’abamotari kurushaho gukorera mu mucyo, bongera imbaraga mu kugaragariza abanyamuryango imikoreshereze y’umutungo n’uburyo ishoramari ryabo ryunguka.

Hashize igihe bamwe mu bamotari binubira imikorere y’amakoperative yabo cyane cyane ku mikoreshereze y’umutungo ndetse n’uburyo ibyo bashoyemo imari bibungukira.

Mu itangazo RCA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bukwiriye kunoza gukorera mu mucyo cyane cyane ku bijyanye n’imicungire n’imiyoborere.

Mu byo ubuyobozi bw’ayo makoperative bwasabwe, harimo gukora buri mezi atatu raporo ku micungire y’umutungo, imyinjirize y’umutungo n’uburyo ukoreshwa, gukora buri mezi atatu raporo y’ibikorwa by’ishoramari, gukora buri mwaka ishusho y’umutungo na raporo igaragaza uko imari yinjiye n’uko yakoreshejwe, bikagezwa ku banyamuryango mu nteko rusange.

Kubera izo mpamvu, RCA yategetse ko amatora y’ubuyobozi bwa za koperative z’abamotari yari ateganyijwe mu Ukwakira 2021, yimurirwa ikindi gihe kugira ngo iby’imicungire y’umutungo bihabwe umwanya.

Icyo kigo kandi cyasabye ko mu nteko rusange ziteganyijwe muri uku kwezi, inama z’ubuyobozi zigomba kugaragaza inyandiko zose z’imikoreshereze y’umutungo n’ishoramari kugira ngo abanyamuryango bazaziganireho.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Jean Bosco Harelimana yabwiye IGIHE ko basanzwe bagenzura imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari ariko ko basanze hakenewe izindi mbaraga.

Ati “Imicungire dusanzwe tuyigenzura ariko turifuza ko muri izi nteko rusange babiha umwanya kuko batangiye kugira amafaranga mu makoperative. Bakwiriye kubibwira abanyamuryango kugira ngo bagire amakuru amwe.”

Prof Harelimana yavuze ko ikindi bifuza ko gishyirwamo imbaraga ari ishoramari mu makoperative y’abamotari kugira ngo umusanzu batanga uzabagirire akamaro no mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko hari abamaze kwiteza imbere binyuze mu ishoramari nk’abubatse inzu koperative zabo zikoreramo, abubatse inzu zo gukodesha n’ibindi.

Ati “Bashobora kuvuga bati ’reka tugire iduka ricuruza ibyuma by’ibinyabiziga (pièces de rechange), twubake igaraje cyangwa se restaurant aho bafatira ifunguro saa sita, byose biganisha mu kuborohereza gukora ariko biganisha no kuba nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu, batazaba bagitanga wa musanzu ahubwo bazabe bafite ishoramari ribinjiriza.”

Itangazo rya RCA risaba kandi abamotari gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyurana nka bumwe mu buryo bugamije gukemura impaka zajyaga zivuka hagati y’abagenzi n’abamotari, ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abamotari basaga ibihumbi 26 barimo ibihumbi 26 bo mu Mujyi wa Kigali.

Buri mezi atatu, amakoperative y'abamotari yasabwe kujya atanga raporo y'imikoreshereze y'umutungo ku banyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .