Iyi nyubako yari iri mu maboko y’ikigo cya Fusion Capital, cy’abikorera ku giti cyabo basanzwe bakorera muri Afurika y’Uburasirazuba, bibanda ku byerekeye kwita ku nyubako no kuzibyaza amafaranga.
U Rwanda ruri mu bihugu byamaze kwinjira muri uru rwego rw’ubucuruzi bushingiye ku nyubako haba mu kuzikodesha cyangwa mu kuzibyaza umusaruro mu bundi buryo.
Umuyobozi Mukuru wa Fusion Capital, Dr. Phil Goodwin, yagaragaje ko bishimiye gushora imari mu Rwanda mu gihe bari bamaze bahakorera.
Ati “Twaje mu Rwanda mu 2012 kandi twishimiye gushora imari mu Rwanda, RDB [Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere] yakoze byinshi mu korohereza abashoramari gutangiza ishoramari mu Rwanda kandi twishimira ibyo uru rwego rwakoze.”
Muri rusange Fusion Capital isanzwe ifite ishoramari ryo kubaka inyubako zinyuranye ariko nyuma y’imyaka itanu bakazigurisha ariko baba bifuza ko zakegukanwa n’abenegihugu.
Dr. Goodwin yagaragaje ko bishimiye kubona iyo nyubako yaguzwe n’ikigo cy’abanyarwanda 100%.
Yagaragaje ko bateganya gukora irindi shoramari mu Rwanda rijyanye no guteza imbere imyubakire by’umwihariko kubaka inzu zo guturamo.
Umuyobozi Mukuru wa YYUSSA, Karinganire Yussuf, yashimye iki kigo n’ubuyobozi bwacyo ko bwemeye gushora imari mu Rwanda.
YYUSSA ni kigo kimaze imyaka 38, ariko ikaba imaze imyaka 30 ikorera mu Rwanda.
Ati “Kuva tugeze mu gihugu cyacu, politiki nziza, yaduhaye amahirwe yose ashoboka, muri iyi myaka 30. Twabashije kwaguka kandi turifuza gukomeza gukora ibikorwa birenze ibi.”
YYUSSA yatangiye ikora gahunda yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu, iza kwinjira mu bwikorezi ndetse no mu bijyanye no kugura imitungo itimukanwa.
Yagize ati “Mwabonye ko twaguze Kigali Heights mushobora kubona ari ikintu kinini cyane ariko ku buyobozi bwacu ni akantu gatoya, twifuza ko twagura izindi nk’izi zirenga.”
Yakomeje ati “Kuba twayigiyemo ni ukureba ibibazo yari ifite tubishakira ibisubizo, kugeza uyu munota, twasanze bimeze neza ibyo gukosora ni ibintu bike cyane.”
Iyi nyubako yatashywe mu Ukuboza 2016, Karinganire yavuze ko bayiguze miliyoni 31,8$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!