00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yujuje imyaka ariko kubona indangamuntu byabaye ihurizo: Intimba y’umwana utazi inkomoko ye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 April 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Musoni Yves w’imyaka 16 y’amavuko ashengurwa no kuba agorwa no kubona indangamuntu n’ibindi byangombwa kubera ko atazi irengero ry’ababyeyi be bamutaye ubwo bari bamaze amezi umunani bamubyaye.

Uyu muhungu ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko atazi ababyeyi be, icyakoze ngo yabwiwe inkuru yabo n’umubyeyi wari utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro wamureze mu gihe cy’imyaka irindwi.

Yagize ati “Hari umubyeyi wandeze nk’imyaka irindwi cyangwa umunani, akajya ambwira ukuntu byagenze, ambwira ukuntu Mama yambyaye, aranjugunya. Yanjugunyiye Papa mfite amezi umunani, na we anjugunyira uwo mubyeyi.”

Ku myaka umunani, Musoni yatandukanye n’uyu mubyeyi waje kwimukira mu Ntara y’Amajyepfo kuko icyo gihe yamusobanuriye ko atamwimukana ngo ashobore gukomeza kumurerana n’abandi bana. Icyakoze uyu muhungu yavuze ko yamusigiye amafaranga y’u Rwanda 5000 kugira ngo ayifashishe mu kwirwanaho.

Uyu muhungu yasobanuye ko yavuye mu Gatenga, ajya mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, atangira gucuruza ifu y’igikoma ahereye ku bilo bitatu nk’umuzunguzayi. Inzu ntoya yabagamo yarayikodesherezaga ariko nyirayo yajyaga amwishyuza ukwezi kumwe muri abiri.

Ati “Byarangoye. Byageze aho, ndasaba pe! Nshakisha uko nabaho, ngakubitwa ngiye gusaba. Ikintu ntakoze, ntabwo nibye kandi sinabaye na mayibobo; ni cyo nshimira Imana. Iyo ntagira Imana, mba naranasaze.”

Musoni yasobanuye ko yageze ubwo atangira ishuri, umuyobozi waryo akajya amuhesha ibiryo, ariko ngo byaje guhinduka mu 2020 ageze mu wa gatanu w’abanza, ubwo uyu muyobozi yagendaga, hajyaho undi utari witaye ku mibereho ye. Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurivamo.

Muri ubu buzima bwose, Musoni yavuze ko kuva ku myaka umunani y’amavuko nta muryango n’umwe wagize ubushake bwo kumwakira, ngo ube wamwibaruzaho. Yasobanuye ko ari yo mpamvu yagowe no kubona indangamuntu kuko ntiyanditswe mu irangamimerere.

Ati “Ndi nk’inkoko ivutse aka kanya, ndi nk’umwana wo mu gihuru. Nagiye mu murenge wa Gatenga kuko ni ho uwo mubyeyi twabanaga yabaga, bati ‘Ntabwo bishoboka’. Ntaho nari gukura ifishi cyangwa igipande. Keretse mbonye ungirira impuhwe, akambera nk’umubyeyi."

Mu Ugushyingo 2023, umunyeshuri w’Umunyarwandakazi wiga mu Bwongereza yageze mu Murenge wa Mageragere muri gahunda y’ubushakashatsi, ahura na Musoni asabiriza. Yamusobanuriye ubuzima bwose yanyuzemo, amusigira amafaranga arimo ayo kugura telefone.

Mu ntangiriro za 2024, yasubiye kureba Musoni i Mageragere, asanga atakibasha kwishyura ubukode bw’inzu yabagamo kuko ifu yacuruzaga yibwe. Ni bwo yafashe icyemezo cyo kumujyana aho acumbitse mu Murenge wa Muhima.

Uyu munyeshuri uri kwiga amasomo y’ikirenga yasubije Musoni ku ishuri, mu gihe amushakishiriza umuryango wakwemera kumwibaruzaho kuko we ateganya gusubira mu Bwongereza. Ubu uyu muhungu ari kwiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri Sainte Famille.

Yatangaje ko ubwo yari amaze kwakira Musoni, yagiye kumushakira ibyangombwa mu murenge wa Mageragere na Kimironko, ariko ko yasubijwe ko bitashoboka bitewe n’uko uyu muhungu atanditse mu irangamimerere.

Yagize ati “Bati ‘Ese uwo mwana, Mama we abonetse byagenda bite? Uzi gute ko adafite ababyeyi?’ Mbese uyu munsi indangamuntu kuyibona bimeze nk’aho byagoranye. Aho nagiye ni Mageragere na Kimironko. Bati ‘Ntabwo bishoboka. Genda ushake se, azamuzane’. Se rero sinzi aho aba, nta se ndumva avuga ngo ‘Uyu ni umwana wanjye’. Nta nyina ndumva.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, yatangaje ko hari uburyo guverinoma y’u Rwanda yagennye bwo gufasha abana batazi inkomoko yabo, asezeranya IGIHE ko mu gihe Musoni yasubira kuri ibi biro, yafashwa.

Gitifu Hategekimana yagize ati “Hari amabwiriza MINALOC yashyizeho, hari komite ibikurikirana, igakora raporo ku bantu nk’abo , igashyikirizwa NIDA. Nta kibazo tuzamufasha kandi n’iyo yajya ku murenge wa Muhima bamufasha.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, cyijeje ko kigiye gusuzuma imiterere y’ikibazo cya Musoni, amakuru cyazabona kikazayashingiraho kimufasha kwandikwa mu irangamimerere.

Iyi ni yo nzu Musoni yabagamo i Mageragere
Musoni yakomeje amasomo ariko atewe impungenge no kuba atanditswe mu irangamimerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .