00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yolo The Queen yagaragaje ko yise umwana we izina rya ‘Drake’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 August 2024 saa 05:51
Yasuwe :

Phionah Kirenga uzwi nka Yolo The Queen ukunzwe n’abatari bake kubera ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaraje ko umwana aheruka kwibaruka yamwise izina rya Drake.

Drake uri mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham. Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa.

Yolo ntabwo avuga se w’umwana gusa mu minsi yashize yagiye agaragara ari kumwe n’ibyamamare bikomeye mu Isi birimo Umuraperi Drake, Harmonize n’abandi.

Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n’igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.

Mu mwaka ushize uyu muhanzi mu butumwa bw’uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise “Single Again” arangije akurikizaho ubutumwa agira ati “Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.’’

Aya magambo yakurikiwe n’amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n’izindi modoka nyinshi ziri imbere y’inyubako ya Harmonize yise ‘Konde Village’. Imbere iyi modoka yari yanditseho ngo “BOSS YOLO’’. Arangije ati “Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.”

Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere. Harmonize yakoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi 2023 mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nzanzibar’, uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.

Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w’igitangaza utuma ata ubwenge kubera “Imiterere ye nk’iya Yolo The Queen”.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.

Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati "Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane."

Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Gusa, ubwo yabazwaga niba umwana we yaramubyaranye n’uyu muhanzi yabiteye utwatsi. Ndetse, akavuga ko atari uwa Drake yise izina rye, n’ubwo agaragaza ko bafite aho bahuriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .