Nyuma yo kubona iki kibazo cy’uko amashuri atabasha kubona imfashanyigisho zisobanura neza ubumenyi umwana aba yahawe mu buryo bw’amagambo, Mungarakarama Ildephonse yatangije ikigo gikora imfashanyigisho zitandukanye acyita ‘Creativity Lab’.
Uyu musore avuga ko yatangije Creativity Lab mu 2018 nyuma yo kubona uburyo yagiye agorwa no kuba yarize atabasha kubona imfashanyigisho, ahitamo gucira inzira barumuna be ngo nabo batazahura n’iki kibazo.
Ati “Creativity Lab yatangiye mu 2018 [...] ubundi mbere ntabwo twakoraga mu burezi twakoraga ibijyanye na porogaramu za mudasobwa no kubaka imbuga ariko nyuma tubona ko mu myumvire yacu hari inzitizi duhura nazo, hari igihe ugira igitekerezo ariko kugikora bikaba ingorabahizi kubera ko ubumenyi umuntu aba yarakuye mu ishuri hari igihe bwabaga budahagije.”
Yakomeje agira ati “Noneho turavuga tuti reka duhere ku bana bakiri bato bo bagifite umwanya, abe ari bo dutangira twigisha ikoranabuhanga noneho bazagere igihe cyo kurangiza kaminuza bafite ubumenyi buhagije bwo kubasha guhanga udushya mu ikoranabuhanga.”
Mu gukora izi mfashanyigisho Creativity Lab igendera ku nteganyanyigisho y’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda, REB ariko ikibanda ku Isomo rya Elementary Science and technology rifasha bana kugira ubumenyi bw’ibanze kuri siyansi n’ikoranabuhanga.
Uretse gukora izi mfashanyigisho Creativity Lab inatanga amasomo y’ubumenyingiro ku bana bari hagati y’imyaka irindwi na 13.
Mungwarakarama avuga ko aya masomo bayatanga binyuze ku bufatanye n’ibigo by’amashuri bitandukanye cyangwa bakayatanga igihe biyumvikaniye n’umubyeyi w’umwana.
Ati “Umubyeyi ku giti cye ashobora kuza akagurira umwana we imfashanyigisho cyangwa akavuga ati umwana wanjye ni mumwigishe cyane cyane mbere ya Covid-19 niko byagendaga ndetse n’ushaka iyo mfashanyigisho ababyeyi bakayimugururira akayitwara.”
“Ubundi buryo bwa kabiri dufite ibigo by’amashuri dukorana ku buryo ikigo kiza kikavuga ko abarimu bigisha ibijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri, noneho bakatubwira nka Creativity Lab tukajya gutanga amasomo y’ubumenyangiro kugira ngo isomo rirangire neza.”
Kugeza ubu Creativity Lab, imaze gukorana n’ibigo bitandukanye byo muri Kigali no mu ntara muri iyi gahunda yo gufasha abanyeshuri kubona amasomo y’ubumenyingiro aherekeza andi baba baherewe mu ishuri.















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!