Uwo mugabo wapfuye ku myaka 82 y’amavuko, yari azwi mu bucuruzi bw’itabi n’imitungo itimukanwa.
Amakuru yamenyekanye ubwo havugwaga urupfu rwe ni uko Rujugiro yaguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko abo hafi ye ntibagira icyo batangaza ku cyamuhitanye.
Muri Mata 2024, ibice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byibasiwe n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi.
Ni imvura bivugwa ko itari isanzwe kuko yatumye mu bice bitandukanye by’igihugu ibikorwa binyuranye bihagarara birimo n’ubwikorezi kuko imihanda yarengewe n’amazi.
Ku wa 16 Mata, Rujugiro Ayabatwa ngo yabyutse mu gitondo ashaka kujya ku kazi nk’ibisanzwe ariko abona ikirere kitameze neza.
Chimpreports yatangaje ko yahise abwira inshuti ze ko ari bwo bwa mbere yabona ikirere cya Dubai kimeze gityo gusa uwatanze amakuru yagaragaje ko nubwo byari bimeze bityo uwo munsi yakoze.
Bivugwa ko nubwo Rujugiro yari afite imbaraga z’umubiri ariko yari atarakira ibikomere by’urupfu rw’umugore we witabye Imana mu mpera za 2023.
Uwatanze amakuru yagize ati “Yari afite imbaraga z’umubiri ariko mu bijyanye n’amarangamutima yari yaracitse intege kubera urupfu rw’umugore we rwamukomerekeje cyane.”
Umuryango we watekerezaga ko ibyo ashobora kuzarwana nabyo akabitsinda bigendanye no kuba yaranyuze mu bihe bikomeye kandi akabasha kubyihanganira birimo n’ubuzima bw’ubuhunzi.
Rujugiro yakundaga koga cyane ku buryo kuri uwo munsi, nubwo ikirere kitari kimeze neza yumvaga yajya koga ariko abo mu muryango we baramubuza bamusaba ko yategereza.
Ati “Umwe mu bagize umuryango we yamubwiye ko ikirere kimeze nabi amusaba gutegereza ko gicya.”
Muri ako kanya ngo Rujugiro yahise atangira kwibaza icyo ashobora gukora ariko agirwa inama ko yaguma mu nzu kugeza igihe ikirere kibereye cyiza.
Icyo gihe ngo yagize ati “Yego, reka ndebe televiziyo.”
Bivugwa ko Rujugiro yabanaga n’abuzukuru be ndetse akimara kwemeza ko agiye kureba televiziyo yahise asanga abo bana mu cyumba ngo bayirebane.
Nyuma y’igihe gito bareba televiziyo, yasabye umwe mu buzukuru be kumuha telecommande ya televiziyo. Ngo mukanya gato, yahindukiye asanga uyu munyemari yashizemo umwuka.
Ntabwo uwo mwana yashoboye kumenya no kumva ibibaye n’impamvu. Bivugwa ko ngo yihutiye guhamagara abandi, kugira ngo barebe ibibaye.
Abo nabo bahise bihutira guhamagara ubutabazi ndetse umubiri wa Rujugiro ujyanwa mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Dubai byemeza ko yazize uburwayi bw’umutima.
Mu Cyumweru gishize, umuryango we wahisemo kumushyingura muri Afurika y’Epfo aho umugore we yashyinguwe umwaka ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!