00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yihariye hotel ebyiri wenyine! Mu gikari cy’ubuzima bwa Prince Charles i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 June 2022 saa 01:39
Yasuwe :

Prince Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri. Indege y’Igisirikare cy’u Bwongereza ni yo yabagejeje i Kanombe, bakirwa na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Vespina ni yo ndege y’ibwami yabagejeje i Kigali, bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Commonwealth, CHOGM.

Ni indege ifite ikoranabuhanga rihambaye riyibashisha kuba yakwirinda kwangizwa n’ibisasu biremereye.

Aho Prince Charles yari yicaye, ni mu gice cy’icyubahiro kirimo imyanya 58 mu gihe abandi bantu bamuherekeza bari mu yindi myanya 100 isigaye y’inyuma.

Kubera uburyo Abongereza bakunda imodoka zo mu bwoko bwa Ranger Rover [cyane ko aribo bazikora], hari hashize iminsi muri Kigali bivugwa ko Prince Charles ariyo azagendamo.

Si ko byagenze ahubwo yagendaga muri BMW 750Li ya Sosiyete yo mu Rwanda isanzwe ikodesha imodoka zitandukanye yitwa Premier Transport Service. Ni imwe mu modoka esheshatu z’ubu bwoko zaguzwe mu 2016. Buri yose ifite agaciro k’asaga miliyoni 200 Frw.

Aho yabaga ari hose habaga hari abasore benshi bo mu gisirikare cy’u Rwanda bo mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba, CTU. Abarinzi be bari bambaye imyenda isanzwe ndetse akazi kenshi kakorwaga n’Abanyarwanda.

Mbere y’uko aza mu Rwanda, abakozi bo mu Biro bye bakoreye urugendo i Kigali, bashaka hotel azararamo. Bafashe ebyiri z’umuntu umwe. Imwe ni The Retreat indi ni Heavean Boutique Hotel.

Prince Charles mu minsi yamaze mu Rwanda yararaga muri The Retreat mu Kiyovu. Ni hotel y’inyenyeri eshanu y’ibyumba 20. Ni mu gihe abandi bakozi be n’abantu bo hafi ye bamuherekeje bo babaga muri Heaven Boutique Hotel y’inyenyeri enye, ifite ibyumba 30.

Yari yizaniye abakozi be, uhereye ku bamutunganyiriza imyenda, abamutekera n’abandi. Bose bari baturutse ibwami i Londres.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibwami “bakoze booking y’izo hotel zombi mu buryo bw’umwihariko ku buryo nta wundi muntu washoboraga kwinjiramo. Mu gihe cyose yahamaze.” Bivuze ko n’amafaranga bishyuye atari asanzwe.

Nk’icyumba cyo muri The Retreat cyitwa Luxury Pool Villa kukiraramo ubusanzwe ijoro rimwe umuntu yishyura 1400$ ariko bivugwa ko yarenze.

Abakozi basanzwe b’izo hotel zombi basabwe gukorera mu rugo kuko zasaga naho ziri mu maboko y’abantu ba Prince Charles aribo bagenzura imirimo yose.

Ibintu byose Igikomangoma Charles n’umugore we bakoresheje mu Rwanda, byari biteguye mu buryo bwihariye. Ku munsi w’umusangiro wabereye muri Marriott, amafunguro yari yateguwe bigendanye n’amategeko aturutse ibwami.

Amafunguro abakuru b’ibihugu bahawe yateguwe hagendewe ku bintu bitatu: umuco, idini n’ubwoko bw’ibiribwa umuntu ashobora kutarya kubera impamvu runaka zirimo iz’ubuzima.

Hotel yari yategetswe ko ikora ibishoboka byose igakoresha ibishobora kuboneka imbere mu gihugu.

Ku ifunguro hariho avoka, Cucumber iteguye neza hejuru hariho urusenda rwokejwe, n’ibindi birungo bigize indyo izwi nka Mango Salsa.

Hari hateguwe inkoko zitetse mu buryo butandukanye harimo nk’izari zashyizwemo isosi y’ibihumyo. Hari keke (cake) yaminjiriweho umutobe w’amatunda, Watermelon, indimu ndetse na Yoghurt.

Itegeko ryari uko ibyo kunywa biba birimo imivinyo yaturutse mu Bwongereza, muri Nouvelle-Zélande, Australia na Afurika y’Epfo. Ikawa yari iya Question Coffee yo mu Rwanda.

Hari na likeri (liqueur) zirimo nka Rum zo mu Birwa bya Maurice, whisky zo mu bwoko bwa Scotch, Brandy zo muri Australia na Limoncello.

Kuri uwo mugoroba, umuntu wari muri Kigali Marriott yumvise ko umuziki wacurangwaga n’abanyarwanda batatu bacuranga Inanga nyarwanda.

Imitako yari iri ku meza yarimo uduseke. Abakozi bo mu biro bya Prince Charles nibo bashatse utwo duseke ubwo bakoreraga uruzinduko mu Rwanda bategura urugendo rwe.

Basubiye i Londres bereka ingoro y’ibwami uduseke babonye, maze baradukunda cyane, byanzurwa ko aritwo tuzakoreshwa nk’umuteguro ku meza.

Ingoro y’Ibwami mu Bwongereza isobanura utwo duseke nk’igikoresho cyifashishwa mu gutwara impano ihabwa inshuti n’umuryango. Tugaragaza ikimenyetso cy’amahoro, impano n’ubuvandimwe.

Ibitambaro byakoreshejwe mu gutegura ku meza byakozwe n’abagore bo mu mudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge i Maranyundo, aho Charles yasuye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda. Ibindi byo byakozwe n’abagore b’i Nyamirambo.

Prince Charles yari yaherekejwe n’abantu batandukanye b’ingenzi kuri we. Usibye umugore we Camilla, Umujyanama we wihariye yahoraga amuri hafi ndetse hari n’umuntu usanzwe ari uwa hafi w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Amazina IGIHE yabashije kumenya ni uko umwe ari Clive Alderton. Uyu Clive ni Umujyanama wihariye wa Charles na Camilla. Chris Fitzgerald, we ni Umunyamabanga wungirije wa Charles mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’ibikorwa by’iterambere.

Hari kandi Umunyamabanga wihariye w’Umwamikazi, Sir Edward Young, na we wari mu baherekeje Prince Charles.

Hagati aho kandi, urukundo rwe rw’agaseke ntabwo rwigeze rwihishira. Prince Charles n’umugore we ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwerekana imideli byabereye muri BK Arena, babonye umwe mu bari kwerekana imideli afite ishakoshi ikoze nk’agaseke barayikunda, barayigura.

Ni igihangano cyakozwe na Elodie, washinze inzu y’imideli yitwa Izuba.

Yari yicishije bugufi, ashaka kumenya ubuzima bw’abo asanze

Prince Charles aho yagendaga hose, uko yagaragara ntabwo washoboraga gukeka ko ari umuragwa w’ingoma y’ibwami, ko ejo cyangwa ejo bundi ushobora kubyuka wumva ko ari Umwami w’u Bwongereza.

Ubwo yari ageze i Mbyo mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge, benshi baratunguwe.

Yaricaye, aca bugufi atega amatwi abagore batuye muri uwo mudugudu, bamubwira ubuzima banyuzemo, ko babashije kubabarira ababiciye muri Jenoside, ku buryo uwamurebaga mu maso yabonaga ko yakozwe ku mutima n’ibyo bavuga.

Yababajije aho bakuye imbaraga zo kubabarira, ku maso wamureba ukabona ko byamurenze. N’ikimenyimenyi yahagiye avuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ku buryo ibyo yabonye yabisanishije n’ubuzima bwabo.

Yabazaga ibibazo byinshi by’amatsiko, kugeza n’aho yababajije niba batunze telefoni, niba se bafite inka n’ibindi nk’ibyo.

Umusaza umufotora twahuriye kuri KCC, ansangiza amakuru make ku buzima bwe. Uwo musaza ugaragara nk’ukuze cyane kuko umurebye ubona ko ari hejuru y’imyaka 70.

Yambwiye ko bakuranye, ari inshuti ku buryo kuva akiri umusore ari we umufotora aho agiye hose.

Hari aho bageze ari i Nyamata akajya amusaba guhagarara neza kugira ngo amufotore, bigaragara ko ari abantu bamenyeranye.

Prince Charles ubwo yari mu Rwanda, yararaga muri The Retreat iherereye mu Kiyovu
Abakozi bose basanzwe muri iyi hotel bari basimbuwe n'abaturutse ibwami
Igikomangoma Charles aho yageraga hose wabonaga ashaka kumenya byinshi
Aganira n'urubyiruko rwamurikaga ibikorwa byarwo muri IPRC ku Kicukiro
Yagaragazaga akanyamuneza ku maso aho wamubonaga hose
BMW 750Li ni yo modoka yagendagamo aho agiye hose
Aha yari yasuye Umusambi Village... Ibinezaneza byari byose ku maso
Yavuye mu Rwanda ateye igiti aranakivomerera
Mu mvugo ze, Prince Charles akunda kugaruka ku ngingo zo kurengera ibinyabuzima
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kumusobanurira urugendo rwabo rwo kwiyubaka, bamugeneye impano y'agaseke
Ubwo yari mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yitegereza amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles yasobanuriwe uko ahantu hatekerezwaga nk'aho gukirira haguye abantu
Kimwe mu byamutunguye, ni urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge rw'abanyarwanda
Ubwo yari mu Bugesera, yitegereje ibikorwa by'abagore baboha uduseke aranyurwa
Buri modoka yatwaye abashyitsi muri CHOGM yari ifite nimero. Iya Prince Charles yari nimero gatatu
Umwe mu bantu bagenda hafi y'umwami ni uku yari yambaye. Ni we wakiraga impano zigenewe umwami
Aha hari mbere gato y'uko yurira ingazi zimuzamura mu ndege. Yabanje kuganira na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda
Indege yamuzanye mu Rwanda yahawe izina rya Vespina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .