Yesu w’Umwirabura wavukiye muri Amazon iri gushya, ikimenyetso cya Noheli y’uyu mwaka muri Brésil

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Noheli y’uyu mwaka muri Brésil mu itorero rya Church of the Sacred Heart, izizihizwa mu buryo butari busanzwe, kuko aho kugira ngo bazakoreshe ikimenyetso cya Yesu aryamye mu muvure i Bethlehem, bazakoresha ikimenyetso cya Yesu w’umwirabura aryamye mu muvure uri mu ishyamba rya Amazon ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iri torero rimenyereweho gukoresha ibimenyetso bya Noheli rishaka kwerekana ibibazo bimwe na bimwe byugarije abantu muri icyo gihe, muri byinshi ryagombaga guhitamo muri uyu mwaka wa 2020, ryahisemo kwerekana ibibazo bibiri byabangamiye benshi muri uyu mwaka.

Ni ibibazo ngo byagaragaye cyane kuva Perezida Jair Bolsonaro yajya ku butegetsi, icya mbere ni uko Amazon yafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye cyane, ikindi ngo ni ibibazo by’irondaruhu byagaragaye cyane muri uyu mwaka, aho na Bolsonaro ubwe yagiye yumvikana avuga amagambo mabi ku birabura b’abanya- Brésil.

Umuvugizi w’iri torero, Mauricio Rodrigues dos Santos, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukebura abantu bamwe na bamwe bavuga ko bazi Imana nyamara ibikorwa byabo bikabihakana.

Yagize ati “Iki gikorwa kigamije kwereka abantu bangiza ibidukikije, abantu bibasira abavandimwe babo kuko badahuje ibara ry’uruhu, ko badafite Imana mu mitima yabo.”

Iri torero rimaze igihe kirenga imyaka icumi, buri mwaka kuri Noheli ryerekana ubutumwa bugamije gukebura abantu bamwe na bamwe cyangwa leta ku byemezo bimwe na bimwe bibangamira rubanda.

Muri uyu mwaka byavuzwe ko uwari usanzwe ubakorera ubwo bugeni yatewe ubwoba ubwo byamenyekanaga ko bashakaga gutanga ubutumwa bwamagana iyangirika rya Amazon, ariko itorero ryakomeje icyo gikorwa hifashishijwe abakorerabushake bo muri ryo.

Itorero Church of Sacred Heart ryo muri Brésil ryahisemo kuzakoresha ikimenyetso cya Yesu w'umwirabura aryamye mu muvure mu ishyamba rya Amazon ryafashwe n'inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .