Yassini warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame abisabiwe n’umwana we, afunganywe n’umugore

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Ndayisenga Yassini wigeze kumara amezi 10 muri Gereza ya Nyarugenge afungiwe gucuruza ibiyobyebwenge akaza gafungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, ubu we n’umugore we bari muri iyo gereza bakurikiranweho gucuruza urumogi.

Ku wa 17 Nzeri 2017 nibwo Ndayisenga yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge, ku mbabazi yasabiwe n’umukobwa we Igisubizo Swaliha Yassini ubwo yahuraga na Perezida Kagame muri Nyakanga 2017, mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyamirambo.

Nyamara aho guhindura ubuzima, Ndayisenga yongeye gufatwa ubu afungiwe isubiracyaha hamwe n’umugore we Umuhoza Assouma, bashinjwa gucuruza urumogi. Bombi bari i Mageragere, abana babo batatu barerwa na musaza w’umugore.

Umuhoza yabwiye IGIHE ko yemera icyaha ashinjwa kandi aterwa ipfunwe n’uburyo basubiye mu biyobyabwenge kandi barahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Ati "Icyo nifuza, nasaba imbabazi nk’ubuyobozi bukongera bukambabarira kandi bumbabariye hehe ni’ibiyobyabwenge, kuko nagororotse."

Yavuze ko bamaze muri gereza amezi atandatu, aho afite ikimwaro cy’intimba basigiye umwana wabo wari wasabiye Se imbabazi, agafungurwa.

Ndayisenga we ntiyemera icyaha, avuga ko yatawe muri yombi kubera ishyari yagiriwe.

Yagize ati "Icyo mvuga ni ishyari kuko nta kintu bamfatanye uretse akabule baje bagaseseka munsi y’urugi kugirango mfatwe."

Uyu muryango utegereje kuburana, ngo urukiko ruzemeze niba bafungwa igihe icyaha kibahama cyangwa bakarekurwa niba ari abere.

Inkuru wasoma:

- Perezida Kagame yababariye umubyeyi wari ufunzwe abisabiwe n’umwana we (Amafoto+Video)

- Ibyishimo kwa Yassini wafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame (Amafoto)

- Igisubizo, umwana w’imyaka ine wamamaye nyuma yo guterurwa na Perezida Kagame i Nyamirambo

Nadayisenga Yassini wari wababariwe na Perezida Kagame yasubiye muri Gereza ya Nyarugenge ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge
Umuhoza Assouma nawe afungiye i Mageragere
Ndayisenga agisohoka muri Gereza ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame
Yassini ikibonana n'umwana we ubwo yasohorwaga muri gereza ku mbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame mu 2017
Agifungurwa yari mu byishimo n'umugore we, none ubu bafunganywe bombi
Ubwo Yassini n'umuryango we bavaga i Mageragere amaze kurekurwa mu 2017
Igisubizo yasabiye Se imbabazi kuri Perezida Kagame, arazitanga, none yongeye gufungwa kubera isubiracyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza