Urugero ni Twizeyimana Larissa w’imyaka 18 washatse umugabo imburagihe nyuma y’uko atewe inda afite imyaka 16. Icyatumye ashaka umugabo umuruta cyane, ni ukugira ngo azamufashe kurera umwana we.
Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko atewe inda iwabo bakamuha akato ndetse bakanamwirukana mu muryango, yahisemo gushakana n’umugabo atakundaga na gato w’imyaka 56 kugira ngo arebe ko umwana we yakura.
Uyu mukobwa yatanze ubuhamya ubwo ikigo cya Centre Amarembo cyatangizaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa, aho yavuze ingorane n’imbogamizi yanyuzemo nyuma yo guhohoterwa agaterwa inda imburagihe.
Yavuze ko nyuma yo guterwa inda hari igihe yararaga mu gasozi ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo akicuruza ku buryo hari n’igihe yishyurwaga amafaranga 1500Frw gusa kugira ngo arebe ko bwacya.
Yagize ati “Hari ubwo nararaga hanze rimwe na rimwe abo twagiye tubana neza bakancumbikira nahamara igihe gito nkahava nkongera nkimuka cyangwa nkigira mu basore nkararamo kandi nawe urabyumva ko utabararamo ngo mubure gusambana uko baba bangana kose kuko baragusangira.”
Ubwo inda yari atwite yari igejeje amezi atandatu, yishyingiye ku mugabo w’umusaza kugira ngo azabashe kumurerera umwana.
Ati “Nyuma maze kubona ko ubuzima bukomeye hari umusaza nishyingiyeho turabana kandi ntamukunda kugira ngo umwana wanjye azakure neza ntahangayitse.”
Umwana akimara gukura Twizeyimana yaje kugira amahirwe ahura na Centre Amarembo iramufasha ndetse inamwigisha umwuga wo kubaka ahita atandukana n’uwo mugabo.
Ati “Kubera ko Centre Amarembo yaduhaga ibihumbi 50 ku kwezi inatwigisha imyuga itandukanye, nkibona ayo mahirwe kuko n’uwo musaza ntamukundaga nahise mucika ndigendera njya kwikodeshereza kubera ko umwana wanjye nabonaga amaze gukuraho gato.”
Nubwo yari yarashatse umugabo, ntabwo amategeko abyemera ko umwana ashaka umugabo kuko yari ataruzuza imyaka 21 yemewe.
Nyuma yo kwigishwa kubaka amakaro no gutwara moto ubu abayeho neza cyane kuko abasha kwitunga no kwirihira inzu no gushaka buri kintu cyose umwana we akeneye.
Twizeyimana asaba abakobwa bagenzi be kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu kwirinda ko baterwa inda imburagihe no kwandura indwara zirimo na virusi itera Sida.
Umuyobozi wa Centre Amarembo, Nsabimana Nicolette, yabwiye IGIHE ko ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa babuteguye kugira ngo bereke abana bahohotewe ko badakwiye kwiheba kuko imbere ari heza.
Yongeyeho ko bahisemo kubigisha imyuga ikunzwe gukorwa n’abagabo nko kubaka amakaro no gutwara moto kuko uyizi ahita abona akazi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!