00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yari umunyamahoro, agakunda gusabana: Ibitazibagirana kuri Jean Lambert Gatare (Video)

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 March 2025 saa 09:47
Yasuwe :

Ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Werurwe 2025, ryari ijoro ry’umuborogo kuri benshi, kuko ni bwo humvikanyemo inkuru y’uko “munywanyi” wa benshi, Jean Lambert Gatare, umunyamakuru w’umuhanga wakundwaga n’abatari bake, yitabye Imana aguye mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde.

Benshi babanje kutabyiyumvisha, batumva ko batazongera kumva rya jwi rye ryiza ryahogoje benshi, rimwe ryakunzwe na benshi batangira kumwumva kuri Radio Rwanda mu mpera za 1994, abandi bakarikunda mu biganiro by’imikino no kogeza umupira byabaga bivanzemo udushya twinshi n’uturingushyo, byakundishije benshi umupira, ndetse n’ubuhanzi bwe bwuje ubuhanga mu kwamamaza.

Abari bazi neza Jean Lambert Gatare, bari bamuzi nk’umukozi utiganda ku murimo, umuhanga mu kazi ke, akaba umunyamwuga ntangarugero. Itangazamakuru yatangiye mu mpera za 1994, yarikoranye ubuhanga buhambaye ndetse aba icyitegererezo cya benshi, abo bakoranye, abamwumvaga n’abatangiye umwuga nyuma ye, bose bahuriza ku kuba yari umunyamakuru w’umuhanga, bigoye kubona icyo wamunenga.

Rutagarama Marcel wakoranye na Gatare igihe kirekire muri Orinfor, by’umwihariko bagakorana mu kiganiro cy’imikino ndetse no mu kogeza imipira, yavuze ko agiye hakiri kare, ariko asize umurage n’urugero abasigaye bakwiye gukurikiza bakagera ikirenge mu cye.

Yagize ati “Mu mwuga w’itangazamakuru nakubwira ko Gatare agiye twari tumaranye nk’imyaka 27 tuziranye […] gukorana na Gatare byari byoroshye, apfa kuba yarakwiyumvisemo. Ni Gatare ukorohereza akazi, ni Gatare ugera hagati bikagucanga ati reka ngufashe”

“Gatare yari imfura, Gatare kubona ahantu yarakaye ni gake cyane, ahubwo ahantu muri abantu bashaka kugirana amakimbirane abazi, ukabona ahubwo arashaka gufata iya mbere ngo abunge…Gatare yari umunyangesonziza, umuntu witangira abandi, ikintu yakwemereye yabaga yakikwemereye, Gatare yari umuntu w’umugabo wa wundi uhagarara ku ijambo.”

Rutagarama yavuze ko kubera gukorana na Gatare bagahuza, ndetse bakaba n’inshuti z’akadasohoka, byageze aho abantu batangira kujya babitiranya, hakaba ubwo umwe agiye ahantu bakamwita undi n’undi bityo, ariko avuga ko ntacyo byabatwaraga bari barabimenyereye, kandi barabaye abavandimwe.

Ati “Atashye njye twajyaga tuvuga ngo turi impanga. Namurebaga akamenya icyo nshaka kuvuga, na we yandeba nkamenya icyo ashaka kumbwira.”

Sheikh Nsabimana Eric ukora mu kiganiro cy’imikino kuri B&B Kigali Fm, yagize ati “Jean Lambert Gatare kumureba atangaza amakuru ushobora kumushyira mu ba mbere, Gatare kumureba yagiye gutangaza inkuru kuri ‘terrain’ ushobora kumushyira mu ba mbere, kumwumva atangaza amakuru y’imikino ushobora kumushyira mu ba mbere, Gatare kumureba yogeza umupira ushobora kumushyira mu ba mbere.”

Jean Lambert Gatare yakundaga siporo muri rusange ndetse anaharanira iterambere ryayo, gusa by’umwihariko ntiwavuga Gatare mu mupira ngo wibagirwe ikipe ya Rayon Sports, yari umukunzi wayo, umufana wayo, utihishira, Aba-sportif bamukundaga, aba-Rayon bikaba akarusho.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko iyo kipe ibuze umufana w’imfura.

Ati “Gatare ari mu bantu bakundishije abaturage Rayon Sports, Gatare ari mu bantu bateje umupira w’amaguru imbere mu gihugu…Gatare yatashye ariko umuntu yakwifuza gutaha nka Gatare, kuko atashye ari intwari.”

Uretse kuba umukozi udapfubye mu kazi, no kuba inyangamugayo mu banywayi, Jean Lambert Gatare yari n’umugabo w’intangarugero mu rugo, akaba umubyeyi w’icyitegererezo ku bana.

Yatangiye gufata inshingano za kibyeyi akiri na muto, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Se na bamwe mu bavandimwe be, Gatare yakoze ibya wa mugani ngo imfura ingana na Se, afatanya na nyina kurera abandi bavandimwe bato, ababera nk’umubyeyi mu kimbo cya se.

Umugore we, Nikuze Odette, yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga umuntu kubera ko yigendeye ariko no mu rugo yari umunyamahoro, nk’uko yakundaga gusabana, abantu hanze bamukundiraga ukuntu aganira, akaba inshuti y’abantu bose, no mu rugo ni ko yari ameze, ntabwo yari wa mupapa w’igitsure, yari inshuti y’abana, ntabwo yashakaga umwana warira.”

“Kubona umuntu ubabaye byamugoraga, yirindaga rero kugira uwo ababaza noneho ari we biturutseho.”

Kumwe umubiri ubyara udahatse, cyangwa kwa kundi ubona uguhindukanye nk’ikirere, ni ko n’uwa Gatare na wo wagize utya ukabyara uburwayi butahise busobanuka, amara imyaka irenga ibiri yivuriza mu Rwanda, abaganga bibanza kubagora, kugeza agiye kwivuriza n’ibwotamasimbi ari na ho yaje gusiga ubuzima.

Umugore we Nikuze, yavuze ko byatangiye ababara mu mavi no mu rukenyerero, ubwo yari avuye muri siporo, akagenda yivura byoroheje, nyuma bagatangira kujya kwa muganga ariko ntibahite babona uburwayi, ndetse bava hamwe bakoherezwa ahandi bityo bityo.

Yavuze ko byageze ubwo abaganga bo mu Rwanda, n’ubwo byatindaga no kubabona, ariko bagezeho bakabura igisubizo cy’indwara arwaye, “bakayamanika”, ari bwo bafashe umwanzuro wo kujya kwivuriza mu Buhinde, aho bahise babona indwara yari arwaye ndetse bakamubaga mu mavi, ariko nyuma ibipimo bimwe byatangiye kujya hasi, bamutera imiti yo kubyongera, nyuma bituma ahasiga ubuzima.

Uko Gatare yabanaga neza na bose, ni na ko yanaharaniraga ko n’abandi babana neza mu mahoro, ibitazibagirana kuri we ni uko yahoraga ashaka kugira uruhare kugira ngo abato bakora itangazamakuru barikore kinyamwuga, birinde gutana.

Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa 22 Werurwe 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .