Maziyateke kandi yagaragaje ko uko Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yari akunzwe mu Rwanda ari na ko byari bimeze mu mahanga.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko kugeza n’ubu hari abantu benshi batari bakira ko uyu wari uzwi nka Alain Muku nk’izina ry’ubuhanzi yitabye Imana.
Ati “N’ubu hari abantu bo baba mu mahanga bagihamagara batubaza niba ari byo koko ko yitabye Imana, nyine wumva ko batarabasha kubyakira neza kuko uko hano mu Rwanda twamukundaga no mu mahanga byari uko.”
Uwimbabazi yakomeje avuga ko umurage ukomeye Mukuralinda asigiye Abanyarwanda haba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga, ari ugukunda igihugu mu bushobozi bwabo bwose.
Yagaragaje ko Mukuralinda azibukirwa kuri byinshi birimo uruhare rukomeye yagize mu guhuza Abanyarwanda b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga ndetse n’uburyo Aba-Diaspora babashaga kumenya amakuru ku Rwanda akabafasha.
Mukuralinda yari umugabo ukundwa n’abantu benshi atari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abo mu mahanga ahanini bitewe n’uko yasabanaga ndetse akagira urugwiro kandi agakunda abantu bose ntawe atoranyije.
Ku wa 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko uwari umuvuguzi wabyo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!