00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yari afite urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa-Abarokotse Jenoside i Nyakabanda ku ifatwa rya Mbonyunkiza

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 6 March 2025 saa 01:44
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bo mu Murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kohereza Ahmed Napoleon Mbonyunkiza mu Rwanda ari intambwe iganisha ku butabera.

Mbonyunkiza wirukanwe muri Amerika ku wa 4 Werurwe 2025, yaburanishijwe adahari n’Urukiko Gacaca rwa Nyakabanda mu 2007, rumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Uyu mugabo wari inshuti magara ya Ngirumpatse Mathieu, yanabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Édouard Karemera, Mathieu Ngirumpatse, Joseph Nzirorera rwaburanishirijwe Arusha mu 2005.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakabanda batangaje ko Mbonyunkiza yari umwe mu bayoboye Interahamwe mu Murenge wa Nyakabanda, aho yari afite bariyeri hafi y’ahazwi nka Baoba.

Mbonyunkiza ngo ni umwe mu bashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi, ndetse ngo ni we wari ufite urutonde rw’abagombaga kwicwa bose mu Murenge wa Nyakabanda.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiraga Inkiko Gacaca, yabwiye RBA ko umunsi Mbonyunkiza yagombaga kuburana atigeze ahagera, kuva ubwo ntibongera kumenya aho aherereye, ariko kuba yongeye gufatwa ari ari inkuru nziza kuko ubutabera bugiye gutangwa.

Yagize ati “Napoleon yari umurwanashyaka wa MRND, ari umwe mu bagize uruhare mu kubaka umutwe w’Interahamwe, yari mu bashishikirije abasore b’Abahutu kwica Abatutsi, yari afite abo akoresha kandi yari afite ijambo kuko yari anafite urutonde rw’abagomba kwicwa bose mu Murenge wa Nyakabanda.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yavuze ko Mbonyunkiza agomba kumenyeshwa icyemezo yafatiwe na Gacaca, yabishaka agasubirishamo iburanisha kuko rwabaye adahari.

Yagize ati “Umuntu waburanishijwe adahari iyo agarutse icyemezo arakimenyeshwa agahabwa uburenganzira bwo kugisubirishamo. Ni iminsi 30 ahabwa kuva uyu munsi yo gusubirashamo icyo cyemezo cya Gacaca kugira ngo atangire izindi nzira z’amategeko.”

Uyu mugabo akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda ahita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge kugira ngo atangire kurangiza igihano yakatiwe.

Mbonyunkiza yirukanwe muri Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

Uyu mugabo yirukanywe muri Amerika nyuma yo gufungwa imyaka 15
Yageze i Kigali ahita atabwa muri yombi ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Akihagera yahise amenyeshwa ko Inkiko Gacaca zamuhamije uruhare muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .