00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaraye hagati y’umugabo n’umugore ngo Interahamwe zitamwica: Inzira ya Twayigize yo kurokoka Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 June 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasize ibikomere n’inzibutso kuri buri wese wayinyuzemo, inzira ya buri wese mu minsi 100 gusa, yaba igitabo cy’amateka gifite amapaji atagira ingano.

Ni iminsi amaso y’Abanyarwanda yabonye ibibi ubwonko bwabo butari bwarigeze butekereza ko bishobora kubaho. Yabonye abantu bicirwa mu nsengero bahafataga nk’ahantu ho guturiza no gukirira, impinja zicwa n’abakabaye bazihanagura amarira, ababyeyi barihekura, abantu bicwa n’ababigishije ko kwica ari icyaha.

Uwarondora ibirenze ubwenge bwa muntu byabaye muri Jenoside bwakwira bugacya. Byatungura benshi kumva ko umusore w’imyaka 24 yaraye hagati y’umugabo n’umugore bukarinda bucya, bamuhisha ngo Interahamwe zitamuca iryera zikamwica.

Ibi byabaye kuri Twayigize Syvestre, wavukiye mu yari Selire ya Karehe, Segiteri Mugunda, Komine Bwakira, ubu ni mu Karere ka Karongi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 24, ubuhamya bwe butangira tariki 13 Mata, bukarangira 5 Nyakanga 1994.

Avuga ko tariki 13 Mata, nimugoroba ubwo hari hashize iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yarimo atembera mu mirima yari yejejemo karoti, amashu n’ibitunguru, ahahurira n’abagabo bane. Abo ni Bapfakurera Paul, wari kumwe n’umuhungu we Yohana, n’abandi baturanyi babiri Munyampenda Jean na Obed.

Icyo gihe byaracikaga hirya no hiryo mu gihugu ndetse Interahamwe zari zimaze kwica Abatutsi ku Musozi wa Kabuye n’uwa Kavumu, iyi ikaba imisozi izengurutse iwabo wa Twayigize.

Bapfakurera Jean wari ufite inyota yo kumena amaraso yabajije abo bari kumwe impamvu bo badahabwa uburenganzira bwo gukora (kwica Abatutsi). Kwibaza ibyo yabitewe n’uko yabonaga kuri iyo misozi yindi ubwicanyi bwari burimbanyije.

Twayigize mu buhamya bwe avuga ko Munyampenda Jean, wari uvuye mu nama itanga uburenganzira bwo kwica ariko we akaba yari afite umutima wa kimuntu, ngo yamushyize ku ruhande kugira ngo amukure muri abo bantu bagenda babahunga.

Avuga ko abo bantu bashakaga kumwica icyo gihe ari bo baje kwica abo mu muryango we. Munyampenda akimara kumukura muri abo bantu Twayigize yashatse gutaha, Munyampenda aramubuza ati "Ngwino tujyane iwanjye, tube dushaka icyo twakora".

Bageze iwe, acunga abana be ku jisho amwinjiza mu cyumba cye n’umugore we. Ati "Uwo munsi ndara hagati ye n’umugore we".

Impamvu Munyampenda yamuraje hagati byari ukumuhisha abana be, kugira ngo batamubona bakazavuga ko babonye umuntu mu rugo iwabo, abicanyi bakahamusanga bakamwica. Yaharaye ijoro rimwe, mu ijoro rikurikiyeho arahava, ahavuye nibwo yahuye n’umunsi mubi.

Umunsi mubi kurusha indi

Twayigize avuga ko muri rusange iminsi yose yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari mibi kuri we, gusa ngo hari imibi kurusha indi.

Ati "Umunsi mubi wa mbere nabonye ni ijoro ryo ku itariki 14 rishyira 15 Mata, ubwo batemaguriraga abantu kuri bariyeri mbirebera mu idirishya. Byatumye nsa n’utakaje icyizere cyo kubaho. Undi munsi mubi ni umunsi nagambaniwe na musaza w’umukobwa wari umpishe, dusangira akazana igitero cyo kunyica".

"Abantu barakomanze, mbwira musaza we ngo abe aretse gukingura tubanze twumve abo ari bo, yihuta ajya gukingura, nshatse gusohoka nciye mu gikari urugi ararukinga, nsimbuka urugo ngwa mu gikuku, ntakazamo inkweto nari nambaye, mvuyemo mpasanga se wa Alphonse Ngendahimana, ambonye avuza induru ndamwirukankana, anshumuriza imbwa ye nyikubita ikibando bariruka we n’imbwa ye."

Ubwo Jenoside yatangiraga, hari umuntu wari ufitiye Twayigize amafaranga witwa Ngendahimana Alphonse yagiye kumureba ngo ayamuhe ahungire i Burundi cyane ko yari asanzwe ajyayo akagaruka.

Ngendahimana yamubwiye ko ibintu byamaze gukomera, ko nta hantu na hamwe yanyura ajya i Burundi, amuha igitekerezo cy’uko ikiruta byose ari uko bajyana ku isantere ya Rugabano, akamuhishayo.

Ni ko byagenze, baragiye bageze kuri iyo santere, amwinjiza mu gikari cy’inzu ya murumuna we. Iyo nzu murumuna we yapimiragamo ubushera asanga harimo n’abandi bantu 10, bahishemo aba uwa 11. Iyi nzu bayimazemo ibyumweru bitatu, Ngendahimana yarashyizeho abasore babagemurira.

Twayigize ati "Abo basore bari abantu basengana mu Itorero ry’Abadiventisiti. Badushyiriyemo ikibindi muri bya bindi byifashishwaga mu bushera, tukacyifashisha mu isuku, bakakijyana nijoro bakamena imyanda bakacyoza bakakigarura. Abo basore banatuzaniraga ibiryo mu bisuperi."

Kuri iyo santere hari umucuruzi ukomeye witwaga Ndayisaba waje kugwa muri Zaïre ahunga. Uwo ngo yaje kumenya ko iyo nzu ibamo Abatutsi, aca kuri Ngendahimana amwinja ngo amenye niba koko harimo abantu, amusubiza ko we nta bushobozi afite bwatunga abantu ko ahubwo uwo mucuruzi we ufite amikoro ariwe wakabaye ajya mu giturage agashaka Abatutsi akaza akabahisha cyane ko ari nawe wari ufite byinshi yabatungisha.

Ndayisaba ntiyanyuzwe, aca kuri murumuna wa Ngendahimana amubeshya ko ashaka kujya abafasha kugemurira abo bantu. Ndayisaba akimenya ayo makuru, aho gufasha mu kubagemurira, yahise yimura bariyeri ayishyira hafi y’iyo nzu ngo abatutsi bazabure aho basohokera n’ibiryo bibure uko bibageraho.

Ngendahimana akibona ko bariyeri yashyizwe mu nzira yagemuriraga abo bantu yari ahishe, yafashe abasore be na bo barara kuri iyo bariyeri bigize nk’Interahamwe, bigeze saa Cyenda z’ijoro, Interahamwe zari zaraye kuri iyi bariyeri zirananirwa, zivuga ko zigiye kuryama. Iyo yari inkuru nziza kuri abo basore. Interahamwe zimaze kugenda abo basore bimuye ba Batutsi bajya kubahisha ahandi.

Ngendahimana kuko yari umupasiteri mu Itorero ry’Abadiventisiti yari aziranye n’abantu benshi, abimurira mu zindi ngo. Muri izo ngo naho yari afitemo abantu ahishe.

Mu gitondo Ndayisaba wari umucuruzi ukomeye ariko adafite umutima wo gufasha abahigwa, yamenye ko ba Batutsi bavuye muri ya nzu, ategeka ko basaka inzu zose. Umugambi wa Ndayisaba ntacyo wagezeho kuko inzu zose Ngendahimana yari yarahishemo abantu zarimo abantu 27 kandi bose bararokotse. Basohotse muri iyo nzu uko ari 27 bajya mu Bafaransa muri Zone Turquoise.

Batandatu muri aba 27 bari barokotse, baje kwicwa n’abacengezi mu 1996, babasanze mu isantere ya Rugabano.

Nyuma ya Jenoside tariki 26 Nzeri 1994, Twayigize yabonye akazi mu Muryango World Vision nyuma y’imyaka itandatu ajya kwiga amashuri yisumbuye akomeza na Kaminuza aniga diploma enye mu buryo bw’iyakure. Uyu munsi ni umugabo w’imyaka 52, ufite umugore n’abana bane, atuye mu Mujyi wa Kigali, arikorera.

Ashima Imana, abagize uruhare mu kurokoka kwe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwamufashije mu rugendo rwo kwiga, binyuze mu Kigega FARG cyateye inkunga abarokotse Jenoside batishoboye.

Ati "Ndabashimira ko banyishyuriye amashuri yisumbuye kuko kaminuza yo nayize ndi umumotari. Ndashimira iyi Leta ko yoroheje imikorere umuntu akaba akora yisanzuye".

Twayigize asaba Abanyarwanda kuba umwe bagafashanya bakirinda umwiryane, bagatahiriza umugozi umwe.

Twayigize ashimira ubuyobozi bwiza bwamusubije agaciro akabasha kwiyubaka no kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .