00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yize bigoranye, akabya inzozi zo gutwara indege benshi batabyumva: Ikiganiro n’Umupilote Captain Mbabazi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 November 2024 saa 11:02
Yasuwe :

N’ubu unyarukiye ku kigo cy’amashuri kikwegereye, ukabaza abana bo mu mashuri abanza ku cyo bifuza kuzaba nibasoza kwiga, ntibyagusaba kugera ku mwana wa gatanu utarumvamo uvuze ati “Nzaba umu-pilote umwe ugurutsa indege.”

Ni umwuga wifuzwa na benshi ariko abakabya izo nzozi bakaba bake, byagera mu bihugu bya Afurika, abaminuje muri iyo mirimo bakaba mbarwa.

Niba bimeze bityo kugeza ubu, utekereza ko mu myaka ya 1989 byari bimeze bite ku Munyarwanda wabaga afite izo nzozi?

Byahumiraga ku mirari iyo yabaga ari umukobwa ufite uzifite, bijyanye n’uko no kurira igikwa byafatwaga nk’ishyano ryaguye, uwagombaga gutekereza ibyo gutwara indege ari umukobwa, ubanza byarafatwaga nko kwigerezaho.

Nubwo yari inzira igoye Captain Esther Mbabazi yakuyeho izo kirazira zidashinga, uduhigo twose araduca, ubu nta rwego ruri hejuru asabwa kugeraho kuko yageze ku cyo twakwita nk’agasongero muri uwo mwuga.

Agahigo uyu mubyeyi w’imyaka 34 aheruka guca ni ako kwinjira muri ‘Capatain’s Club’, icyiciro kigize ihuriro ry’abagore batwara indege ku Isi. Ni we Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa ‘Captain’.

Captain cyangwa se ‘Komanda’ ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n’urugendo rw’indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw’indege n’abayirimo bose mu gihe iri kogoka ikirere.

Uko yakabije inzozi

Captain Mbabazi ni Umunyarwandakazi wavukiye mu buhunzi i Burundi, bijyanye n’amateka ashaririye yaranze u Rwanda. Yakuze afite inzozi zo kuzatwara indege nubwo hari ababifataga nk’ibidashoboka.

Yize amashuri abanza muri La Colombière, ishuri ryatangijwe n’Umunyarwanda wari impunzi.

Captain Esther Mbabazi amaze imyaka 12 atwara indege

Mu kiganiro Captain Mbabazi yagiranye na IGIHE, yavuze ko bitaciye kabiri, umubabaro utaha mu muryango wabo ubwo babwirwaga ko Se yaguye mu mpanuka y’indege. Ubuzima bwarahindutse buba bubi, biba ngombwa ko we na bene nyina bajyanwa i Mbarara muri Uganda gukomerezayo amashuri.

Ati “Nsoje ayisumbuye nakoze ubushakashatsi mbona ishuri riri mu Majyaruguru ya Uganda ryigisha ibijyanye n’indege, rizwi nka Soroti Civil Aviation Academy East Africa, njya kuryigamo ariko uburyo nabonye amafaranga yo kujyayo n’uko nemerewe kwiga ni indi nkuru tuzaganira ubutaha. Byari bigoye.”

Ni ishuri yize imyaka ine, mu gihe yagombaga kuryigamo imyaka ibiri, bitari ubuswa, ahubwo ku bw’amikoro make y’umubyeyi yari yarasigaranye, icyakora wumvaga ko umwana we w’umukobwa azakabya inzozi ze uko byagenda kose, dore ko yiyemeje kugurisha akarima rukumbi yari afite ngo umwana we yige.

Ati “Udufaranga tuvuyemo mama yaratumpaye ndukubita ku mufuka nurira bisi njya ahantu ntigeze mba na rimwe, ntazi ariko nagombaga kuba uko byagombaga kugenda kose.”

Byihuse yuriye bisi agana mu Majyaruguru ya Uganda aturiza ku ishuri, ahahurira n’abayobozi baryo, atanga ibyangombwa by’aho yize yemererwa kwiga, icyakora asanga abandi baratangiye gusa ntibyamuca intege.

Mbabazi wari ukiri muto, yari afite amafaranga make, abayobozi bamubaza aho azakura andi, bikaba bya bindi by’Imana izaca inzira.

Yaratangiye ariga, amafaranga yatanze ashizemo, kuko mu muryango byari bimaze kumenyekana ko yagiye kwiga gutwara indege, baraterateranya icyiciro cy’amasomo ya mbere agisoza nta nkuru.

Yahise agaruka mu Rwanda ku bw’amahirwe asanga muri RwandAir bari gushaka abantu bazi gutwara indege, na we asaba akazi. Yagasabye inshuro ebyiri bidakunda, ku bwa gatatu (hari mu 2010) baramufata.

Yagombaga gukomeza amahugurwa yahabwaga na RwandAir mu gutwara indege, mu 2012 arayasoza. Uwo mwaka ni na wo yatangiyemo gutwara indege bwa mbere.

Yahereye kuri Bombardier CRJ, imwe itwara abantu 75, ikora urugendo rutarenga nk’amasaha atatu.

Urugendo rwe rwa mbere rwavaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Ingege cya Kigali i Kanombe rwerekeza i Entebbe muri Uganda, rumutwara iminota hafi 35.

Captain Esther Mbabazi aherutse kwakirwa mu ihuriro ry'abagore bageze ku rwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege ku Isi

Uyu mubyeyi uvuga Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza adategwa, kugeza ubu amaze gutwara indege eshanu zitandukanye, zirimo n’inini ya mbere itwara abagenzi benshi ya Airbus. Ni indege itwara abantu 300.

Iyo ugiye kuri internet bakwereka ko indege nini ndetse iremereye kurusha izindi itwara abagenzi benshi ku Isi, ari Airbus A380. Iyi ipima metero 73 z’uburebure na metero 24 z’ubuhagarike ikagira toni 560 z’uburemere.

Urugendo rwa mbere rurerure yatwayemo abagenzi ni urwavaga i Kigali rujya i Guangzhou mu Bushinwa.

Bisaba ibilometero bigera ku bihumbi 13. Ni urugendo rushobora gutwara nk’amasaha 13 bijyanye n’imiterere y’ikirere.

Iyo uganira na Captain Mbabazi akwereka ko bitapfa koroha kubara ibihugu yagezemo kuko ari byinshi, ariko akemeza ko ibyerekezo byose bya RwandAir yabitwayemo abagenzi, bikiyongera no ku bindi iyo sosiyete ifatanyamo n’izindi.

Mu myaka 12 amaze atwara indege za RwandAir, agaragaza ko we n’iyo sosiyete y’ubwikorezi bafitanye igihango, kuko ari yo yamwishyuriye andi mashuri yize nyuma yo kuva muri Uganda.

Ati “Amashuri y’ibanze ni ayo kugira ngo ubone uruhushya rwo gutwara indege, nyuma urakomeza ukiga. N’ubu mvuye mu ishuri ntabwo kwiga birangira.”

Uretse muri Uganda, Mbabazi yize no muri Kenya, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’ahandi.

Iyo agiye gutangira urugendo agomba kuba yaruhutse bihagije, afite gahunda y’aho agomba kujya, imiterere y’ikirere cy’aho aza kwerekeza n’ibindi nkenerwa, akajyana n’abandi ba pilote bijyanye n’uburebure bw’urugendo.

Iyo ageze ku kazi ahabwa inyandiko zijyanye n’ubwoko bw’indege ari butware, uko ikirere acamo kimeze, imihanda ari bukoreshe (airways), ikibuga ari bugweho, ibijyanye n’inzira byose, ubundi icyemezo cyo kugenda kigafatwa, indege akayigurutsa.

Uretse imbogamizi zijyanye no kubura umubyeyi, bigatuma abaho mu buzima bugoye aho kubona amafaranga y’ishuri byari ikibazo, ku mbogamizi zijyanye n’akazi, Captain Mbabazi agaragaza ko ziba nke.

Ati “Ubyumve nk’utwara imodoka nshya ivuye ku ruganda ni ko tuba tubayeho. Nta kibazo kijyanye na tekinike gikomeye ndahura na cyo. Ni tumwe duto umuntu ahita akemura.”

Captain Esther Mbabazi (iburyo) ashimirwa intambwe ikomeye yari ateye yo kuba Captain, urwego rwa nyuma mu bijyanye no gutwara indege. Hari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku bijyanye n’imbogamizi zo mu kirere, Captain Mbabazi agaragaza ko zibaho, cyane cyane nk’ibicu bibangama, ha handi utwaye indege aba agomba guhunga.

Ati “Muri ibyo hari nk’icyitwa ‘cumulonimbus’. Ni kibi cyane uba ugomba kugihunga, kuko ntuba uzi ibikirimo. Hari n’igihe ucyisangamo kubera ijoro. Icyo gihe tuba dufite za ‘radars’ zidufasha gushaka inzira. Ariko hari igihe hose haba hafunze ukaba ugomba kukinyuramo. Byigeze kumbaho. Haba harimo imiyaga ikomeye ikakuzunguza ariko ukirwanaho. Hari ubwo biba biteye ubwoba.”

Icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere buri mu byizewe cyane bijyanye n’uko kugira ngo indege ihaguruke buri kintu cyose kiba cyagenzuwe kuva ku ipine kugera ku gisenge cy’indege, bikozwe n’inzobere zitandukanye.

Ku mbogamizi zo kuba umugore na bwo ntabwo zibura. Captain Mbabazi yibuka ubwo hari igihugu yigeze kugeramo umugabo umwe agashidikanya ku buhanga bwe ku gutwara indege akanga kurira indege yari atwaye.

Ati “Yazanye amatiku ko adashaka ko tujyana. Ndamubwira nti nta kibazo kuko wishyuye ayawe. Nutaza nta buryo bwo kugusubiza itike buhari kuko impamvu zawe zitumvikana. Umuntu nk’uwo ntabwo aba yanca intege cyane ko ibyo twanyuzemo ari byo byari bikomeye. Mu gihe nkora akazi kanjye neza uwo ntabwo anshira ishati.”

Mbabazi wifuzaga gutwara indege akabigeraho, akifuza kuba ‘Commander’ wayo na byo akaba yarabigezeho, agaragaza ko ubu ageze ku kuba yakora ubuvugizi agashishikariza urubyiruko cyane cyane rw’abari n’abategarugori kujya muri uwo mwuga na cyane ko azi neza imbogamizi bahura na zo.

Ati “Ubu ndi kurwana no kwiyungura ubumenyi ngo tubone politiki twafata zigafasha abari n’abategarugori kuba benshi mu mwuga nk’uko bimeze mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Guverinoma n’ahandi. Ni wo muhigo nihaye kandi nzawugeraho.”

Avuga ibi ashingiye ko nko muri RwandAir kuko abagore batwara indege ari batanu b’Abanyarwandakazi muri benshi bakora iyo mirimo muri iyo sosiyete.

Kugeza ubu bamaze gukora ishyirahamwe ry’abakora mu bijyanye n’indege b’abagore mu Rwanda nk’abazitwara, abazikanika, abaziyobora n’abandi ariko bari gushaka uburyo yakwandikwa byemewe mu gufasha n’abaza bashya.

Mu nama yo kwereka urubyiruko amahirwe y'imirimo yateguwe na Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda, Captain Esther Mbabazi yasabye urubyiruko kwiha intego no kwirinda ikigare kibi

“Ibwire ko wabishobora: Impanuro zihariye kuri bagenzi be

Captain Mbabazi agaragaza ko we ari impirimbanyi y’ibyo yaharaniye akabigeraho uyu munsi akaba ari ishema ku muryango n’igihugu cyamuhaye amahirwe.

Ni ho ahera atanga inama ko nta kintu na kimwe kigomba guca intege umuntu wihaye intego kabone n’iyo nta wamutera imbaraga.

Ati “Ni yo nta muntu ufite ugushishikariza gutera imbere, ukubwira ko ushoboye, uzajye ku ndorerwamo wirebe ubyibwire uti ‘ndashoboye’ nibakubwira ko ntacyo uzigezaho, uzibwire ko ntacyakunanira kandi kenshi birashoboka.”

Ni na yo nama aha abari n’abategarugori bose, akagaragaza ko kenshi iyo bageze mu mirimo basanga nta bagenzi babo barimo, gukomeza bikagorana, ikintu ashaka ko gicika kuko kizahaza byinshi.

Ku bashaka kuba abatwara indege, agaragaza ko bagomba kwibanda ku masomo nk’Imibare, Ubugenge cyane n’Ubumenyi bw’Isi nubwo ikoranabuhanga uyu munsi ryoroheje byinshi aho nka GPS ifasha umuntu cyane kumenya amerekezo.

Ati “Ni imirimo myiza kuko mu bantu bahembwa neza mu Rwanda Abapilote tubamo. Nta nubwo ugira amashyushyu yo gukorera ibindi bigo kuko nk’indege z’ibigo bikomeye muri uyu mwuga RwandAir irazifite. Ubwo se icyo wajya gushaka cyaba ari iki?”

Captain Esther Mbabazi (iburyo) ari kumwe na Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd, ikigo cyiyemeje kurandura ubushomeri mu Rwanda. Bari mu nama yo kwereka urubyiruko ingero z'ibishoboka

Amafoto ya IGIHE: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .