Habaguhirwa Elissa wize muri GS Murama, mu Karere ka Rulindo ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Uyu musore w’imyaka 20 wize ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo mu Cyongereza (History, Geography and Literature in English) ahiga abandi mu bo bize bimwe, bimushyira mu bantu 18 bahize abandi mu mashami bigagamo, bagahembwa ku rwego rw’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko imyaka yamaze yiga muri iki kigo rwari urugendo rutoroshye kuko yavaga mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyankenke, mu kagali ka Butare, akajya kwiga mu karere ka Rulindo.
Ati “Rwari urugendo rugoye kuko twakoraga urugendo rurerure tuva mu karere kamwe tujya mu kandi ibintu bikatugora, twagorwaga n’urugendo cyane n’ubushobozi.”
GS Murama ni ishuri bigamo bataha ku buryo abaryigamo baba baturuka mu bice bitandukanye byegereye aho riherereye.
Ati “ntabwo ricumbikira abanyeshuri ni na yo mpamvu twagorwaga n’urugendo.”
Yavuze ko nubwo hari byinshi byamuvunaga yari afite “icyo cyizere gusa numvaga wenda ko nzatsinda kuko nabikoraga mbikunze,”
“Ibanga rya mbere ni ugukora cyane kandi ugaha agaciro ibintu ukora ntiwite ngo ndi kuri iki kigo cyiga kidacumbikira abanyeshuri ahubwo ugaha agaciro ibyo wiga, ugashyira umutima ku ntego zawe utitaye ku kigo wigaho. Ni ryo banga nakoresheje no kwizera ukumva ko ibintu bishoboka ntucike intege.”
Habaguhirwa yavuze ko ubwo bamuhamagaraga bamumeyesha ko ari mu bantu batsinze neza ku rwego rw’igihugu yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma agarura icyizere.
Ati “Byarandenze mu bitekerezo byanjye ndavuga nti ntibishoboka ariko na none nshingiye ku buryo nakoze ndavuga nti birashoboka.”
Yagendaga urugendo rw’amasaha atandatu ajya ku ishuri
Mu karere ka Gicumbi na Rulindo higanje imisozi miremire ku buryo utagenda metero 500 udatereye umusozi.
Habaguhirwa yatangaje ko kuva atangiye kwiga muri iri shuri yabyukaga saa kumi agatangira kwitegura, mu minota mike akaba avuye mu rugo akagera ku ishuri nibura saa moya za mugitondo.
Ati “Nabyukaga nka saa kumi nkatangira kwitegura nkajya ku ishuri kugira ngo mbashe kugerayo kare, ubwo gutaha na byo byansabaga kugerayo nka saa Moya cyangwa nka saa Kumi n’Ebyiri ukumva ko nageragayo bwije kandi na none nahavuye ijoro.”
Ugereranyije urugendo Habaguhirwa yakoraga avuye mu rugo ajya kwiga ni amasaha atandatu kugenda no kugaruka.
Yavuze ko nubwo urugendo rwabaga rugoye yabashaga gusubiramo amasomo kugira ngo azashobore kugera ku ntego ze.
Abasuzugura amashuri ya 12YBE yabahaye ubutumwa
Habaguhirwa yavuze inshuro nyinshi ko amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 ari nk’andi yose ku buryo nta muntu ukwiye kuyasuzugura cyangwa gusuzugura abayigamo.
Ati “Bareke gusuzugura ishuri iryo ari ryo ahubwo nibite ku cyo barikuramo, kuba yaba ari amashuri y’uburezi bw’Ibanze bw’imyaka icyenda cyangwa 12 byose ni kimwe, birashoboka uru n ink’urugero mbahaye ko byose bishoboka.”
Uyu musore uhamya ko ari ubwa mbere ageze mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko akagira amahirwe yo guhembwa nk’umunyeshuri wahize abandi, yavuze ko “I Kigali nabonye ari i mahanga, uko nahumvaga n’uko nahabonye biratandukanye. Nabonye ko u Rwanda rwateye imbere.”
Uyu musore avuga ko yafatanyije n’abandi mu bikorwa byo kwiga ariko n’ababyeyi be bagiye bamuha umwanya akabasha kujya kwiga no gusubiramo amasomo.
Habaguhirwa avuga ko azakomeza kwiga cyane no muri kaminuza akazaba mu ndashyikirwa.
Uyu kimwe n’abandi 18 bemerewe buruse zo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda cyangwa Rwanda Polytechnic, bakaziga bahabwa ibigenerwa abanyeshuri bafashwa na Leta ariko bo ntibazishyuzwa ikiguzi cy’uburezi cyangwa amafaranga yo kubatunga bahawe.
Umubyeyi wa Habaguhirwa witwa Ntibarikure Jean Damascene yavuze ko kuba umwana we azigira kuri buruse ya Leta ari andi mahirwe akomeye umuryango we wagize.
Ati “Agize amahirwe ariko natwe tugize amahirwe. Numvaga umwana wanjye atakwicara atize none bibaye n’amahirwe afite ubwenge…n’ubundi n’aho yize ntabwo navuga ko ari ku bwanjye, na Leta yabigizemo uruhare. Urabona kurya saa sita Leta yabishyizeho, bituma n’ubwenge bukora kandi amafaranga dutanga ni nk’ay’umutetsi ubundi ibiryo ni iby’ubuntu.”
Uyu mubyeyi avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umwana wabo ku buryo n’ikindi cyose azakenera bazakimubonera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!