Mu maburanisha yabanje ubushinjacyaha buvuga ko Muhawenimana ari umukozi w’irembo wahawe ikiraka na Nsengiyumva Ngoga Ernest cyo kumufasha serivise yo guhindura izina aho yari afite mubyara we witwa Uwiringiyimana Sarah washakaga kwitwa Kalisa Sarah amwishyura amafaranga 70.000 Frw.
Nyuma yo kubimwemerera yamubwiye ko azamumenyesha igazeti yasohotse.
Ibi byatumye Muhawenimana ajye ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera ahasohokera amagazeti, afata irya 43 ryo mu Ugushyingo 2022 ararimanura (download) ahindurira izina ry’uwamuhaye akazi yemeza ko yiswe izina rya Kalisa Sarah ku rupapuro rwa 26.
Icyo gihe ngo amaze kubihindura yahise yoherereza uwamuhaye akazi ifoto (screen shoot) ngo amumenyeshe ko akazi ke yakarangije kandi neza.
Ubushinjacyaha bwasabiye Muhawenimana igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 3.000.000 Frw.
Muhawenimana yaburanye yemera icyaha asaba imbabazi ko yasubikirwa ibihano akajya kwivuza ngo kuko afite rendez- vous ya muganga.
Mu gusoma umwanzuro kuri uru rubanza, ku wa 12 Mutaram 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Muhawenimana Elias Xavier ahamwa n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano rumuhanisha igihano cy’ihazabu y‘amafaranga miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).
Kimwe mu byatumye urukiko rumuhanisha iki gihano ni uko rwasanze yaraburanye yemera icyaha, akaba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko ndetse asaba n’imbabazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!