00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagurishije inka n’isambu kubera kwinangira gutanga mituweli: Ubuhamya bwa Mukantaganzwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 May 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Mukantaganzwa Violette wo mu Karere ka Rwamagana yabanje kwanga gutanga mituweli, bituma agurisha inka n’isambu kugira ngo avuze umwana we, bimusiga mu bukene. Yasabye abaturage kudasuzugura mituweli kuko ituma wishyura amafaranga make mu gihe warwaye cyangwa warwaje uwawe.

Kuva ku wa 6 Gicurasi 2025 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda batangije uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Mukantaganzwa utuye mu Mudugudu wa Bugugu mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko yabayeho yumva ari umuntu wishoboye udashobora gutanga mituweli kuko ngo we n’umuryango we batajyaga barwara.

Mu 2012 yagiye kubyara, abyarira ku kigo Nderabuzima agiye kubarisha abona bamwe mu babyeyi bari kwishyura 220 Frw we abarirwa 100% yishyura ibihumbi 30 Frw. Yageze mu rugo umwana we agira ikibazo cy’ubuhumekero amuvuriza ku baganga bigenga biranga kugeza ubwo abantu bamugiriye inama yo kujya kumuvuriza kwa Kanimba i Kigali.

Ati “Numvaga ko Kanimba ari nk’umuntu wigenga uvurira make! nahagurukanye ibihumbi 200 Frw mu rugo nkumva ayo mafaranga ari menshi. Naragiye baranyakira mbabwira ko ndi bwivuze 100%, kubona ifishi byonyine byantwaye ibihumbi 100 Frw ibindi bihumbi 100 Frw bampamo imiti.’’

Mukantaganzwa yavuze ko yageze mu rugo umwana n’ubundi yanga gukira we n’umugabo we bajya inama yo kugurisha inka bari bafite kugira ngo bakomeze kuvuza uwo mwana.

Inka barayigurishije umwana ntiyakira, bagurisha isambu bari bafite na bwo umwana ntiyakira aba ari bwo batangira kwibuka gutanga mituweli kugira ngo boroherwe no kubona imiti.

Mukantaganzwa yavuze byarangiye uwo mwana akize, avuga ko nyuma yaje kongera gutwita agiye kwisuzumisha ku kigo Nderabuzima bamwaka ibiceri 220 Frw kuko yari afite mituweli aba ari na bwo atangira kubona akamaro kayo.

Ati “ Nibwo natangiye kuvuga nti ubusirimu niyumvagamo budashinga, ubusirimu bwose bushingiye kuri mituweli? Ni bwo natangiye kuryoherwa na mituweli nakwivuza nkabona nishyujwe amafaranga make, ntangira kujya mu bimina gutyo ku buryo umwaka ushira namaze gutanga iyo mu wundi mwaka.’’

Mukantaganzwa yavuze ko kuri ubu kubera mituweli iyo atwite aca muri Échographie akoresheje mituweli mu gihe mbere byamutwaraga amafaranga menshi ajya mu bitaro byigenga. Yavuze ko kuri ubu afite ipfunwe ryo kuba yaragurishije inka n’isambu kubera ubujiji bwo kudatanga mituweli.

Uyu mubyeyi yasabye buri muntu wumva ko gutanga mituweli bireba abakene kureka iyo mitekerereze kuko iyo urwaye ukajya kwivuza wishyura amafaranga menshi atari akwiriye mu gihe wiyishyurira 100%

Kuri ubu imibare itangwa na RSSB igaragaza ko abanyarwanda miliyoni 11 bangana na 88% aribo bishyura mituweli mu gihe Leta yifuza ko iyi mibare igera ku 100%.

Mukantaganzwa Violette yinangiye gutanga mituweli bimuviramo kugurisha inka n'isambu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .