00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yago yaciye amarenga yo ’guhunga’ kubera ’agatsiko k’abashaka kumwica’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 August 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat mu muziki yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yimukiye muri Uganda.

Uyu musore wari umaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye yatangaje ko atagiye ku bushake bwe ahubwo ahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize. Yago yavuze ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.

Yanditse agira ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”

Yongeyeho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”

Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, mu minsi ishize yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

Nubwo avuga ko agiye kuba muri Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akora yaba kuri Youtube na Instagram.

Yago yaciye amarenga yo guhungira muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .