Uyu musore wari umaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye yatangaje ko atagiye ku bushake bwe ahubwo ahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize. Yago yavuze ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.
Yanditse agira ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Yongeyeho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”
Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, mu minsi ishize yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.
Nubwo avuga ko agiye kuba muri Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akora yaba kuri Youtube na Instagram.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!