Ikoranabuhanga ritaratera imbere, abenshi bibuka camera zashyirwagamo ikizingo bitaga film, ufotora agatera ivi hasi avuga ngo ‘attention!’ [soma atansiyo], ariko ibyo byajyanye n’icyo gihe.
Ku Ishuri Logan yigagaho, hari camera nto cyane bifashishaga mu gufata amafoto y’urwibutso mu birori n’iminsi mikuru y’ikigo ariko hakabura umunyeshuri ubishishikarira ngo amenye kuyikoresha.
Logan yabibonyemo amahirwe, atangira kwimenyereza uko bakoresha camera yifashisha ababimazemo igihe ngo bamusobanurire.
Yatangiye kwihugura intego ye atari ukibivanamo amaramuko ahubwo agamije kwimara amatsiko.
Asoje amashuri yisumbuye ntibyatinze kumuha umusaruro kuko abari baramubonye afotora ku ishuri batangiye kumurangira ibiraka, atangira kubona ifaranga bimworoheye.
Umwuga wo gufotora waje kumuhira, anawubyazamo ikigo cya IShoot Pictures gitunganya amashusho na Big Sound itegura inama nini igatanga ibjyanye n’amajwi n’amashusho bizikoreshwamo.
Logan uri mu bafata amafoto bazwi cyane mu Mujyi wa Kigali, avuga ko icyamufashije cyane ari ishyaka ryo gukunda ibyo akora no kwirinda abamuca intege kandi agahora yihugura.
Ati “Ndangije ishuri nakomeje umwuga noneho mbikora neza. Naje kujya mu ishuri ndihugura kugira ngo njye mfotota amafoto ari ku rwego rwiza.”
Yakoreye ibigo bifata amashusho bitandukanye nka Alpha Entertainment Company mbere yo gufata umwanzuro wo kujya kwikorera mu 2019.
Logan yaretse akazi kamuhembaga neza afata icyemezo gifatwa na bake cyo kujya kwikorera.
Ati “Bavuga ko iyo utiyemeje ngo ufate ibyemezo bikomeye ntaho ushobora kugera. Njye intego yanjye yari ukubaka ikigo kinini. Guhera mu 2019 nahise nkomerezaho kuko nari naramaze kugirana umubano na bake batangira kumpa akazi, bamara kunyishyura nkabikaho make.”
Ikigo cye cyatangiye kubona ibiraka byo gufotora inama n’ibirori bitandukanye nk’irushanwa rya IRONMAN (Ribera i Rubavu), inama zirimo Women Deliver, CHOGM ku buryo kuri ubu bamaze gufotora ibirori n’Inama zisaga 300.
Ati “N’ubu turacyari gukora, ntabwo twavuga ko twageze aho tujya ariko aho turi turahishimiye. Big Sound na yo yarakuze, ibyara indi sosiyete yitwa Logan Trends icuruza imyenda igezweho y’abagabo. Ni urugendo turimo rwo kubaka ikigo kinini gifite sosiyete nyinshi, hanyuma twiteze imbere duteze imbere n’igihugu.”
Ibigo bya Logan ku kwezi biha akazi abarenga 30 harimo abakozi bahoraho n’abakora bubyizi.
Ati “Turashaka ko Big Sound iba sosiyete ya mbere mu Rwanda haba mu gufotora, ibyuma bisakaza amajwi n’amashusho mu nama n’ibirori, gutegura inama, gutambutsa ibirori imbonankubone n’ibindi.”
Mu gihe umwuga wo gufotora Logan awinjiramo wari usuzuguritse, kuri ubu yishimira ko wateye imbere ukaba utunze abawukora kinyamwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!