Mu gihe umwaka wa 2022 uri kugana ku musozo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bakomeje kuwurimbisha mu rwego rwo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso.
Ku rundi ruhande ariko hari abaca inyuma bagashaka kwiba iyo mitako. Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter ifoto y’umugabo wandikaho ko ‘Uyu mugabo yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha Umujyi (decoration) ku ndabo z’imikindo’.
Umujyi wa Kigali wasabye abantu gutanga amakuru ku bikorwa bibi byose babonye kandi bakayatangira ku gihe ku nzego zibegereye.
Turasaba abantu gutanga amakuru ku bikorwa bibi byose babonye.
Uyu mugabo yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha Umujyi (decoration) ku ndabo z'imikindo. Dutangire amakuru ku gihe ku nzego zitwegereye @RIB_Rw @Rwandapolice pic.twitter.com/wHgGvQZ7Mw
— City of Kigali (@CityofKigali) December 20, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!