Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo ku mupaka wa Kagitumba hagezwaga abanyarwanda batandatu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.
Ushizimpumu Steven ufite imyaka 35 y’amavuko uvuka mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko yagarutse mu Rwanda amaze iminsi itanu aboshye atarya. Yavuze ko yafashwe tariki 7 Ukwakira asanzwe n’abasirikare iwe mu rugo aho yubatse.
Yakomeje avuga ko abasirikare 14 bamusanze iwe mu rugo ahagana saa saba z’ijoro bakamubaza ibyangombwa maze byose akabibaha, nyuma ngo binjiye mu nzu baramusaka babura ikintu na kimwe nyuma bamutwara kumufungira kuri CMI aho yagaburirwaga nyuma y’iminsi itatu.
Ati “ Nyuma bambajije icyo naje gukora muri Uganda mbabwira ko naje gushinga imikino y’amahirwe mfatanyije n’undi mugabo ukomoka mu Bushinwa, we yashoyemo 30% njye nshora 70% nkahemba abakozi nkanishyura inzu, nshoramo miliyoni 40 z’amashilingi niko gutangira turakora, twabanje gufungura imiryango itatu tugenda tuyongera bitewe n’akazi uko kiyongeraga.”
Yakomeje avuga ko aho muri CMI bamubajije abanyarwanda bavugana nawe abo aribo ababwira ko ari abo mu muryango we ariko ngo banga kubyemera aho bamushinjaga gukorana na Leta y’u Rwanda.

Mu marira menshi Ushizimpumu yavuze ko muri Uganda yari amaze kuhagura ubutaka bunini, ahafite imodoka ndetse ngo akazi ke kagendaga neza aho yari amaze kugira amashami 13 yose yakoreragaho imikino y’amahirwe, agasaba leta y’u Rwanda kugerageza kumuvuganira nibura akabona imitungo ye isigayeyo.
Ati “ Leta y’u Rwanda icyo tuyisaba ni uko yaturenganura kuva Uganda tukagaruka inaha nta soni bidutera kuko ni iwacu kandi nabwo umuntu yahakorera ariko se niba umuntu agarutse asa gutya yaba ari ayo mafaranga ufite kuri konti ntushoboye kuyakuraho, imashini abakozi bakoresha ntushoboye kuzizana, ubutaka bwawe ntuzi uko bizagenda, twifuza ko yaturenganura muri urwo rwego dufite ibyangombwa byerekana ko ibyo bintu ari ibyacu.”
Ntamuturano François ufite imyaka 44 wari utuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugari, we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2014. Yari agiyeyo guhingayo ibigori bitewe n’uko bamubwiraga ko hariyo ubutaka bwera cyane, agezeyo ngo yahise abona ahantu bacukura zahabu atangira kujya abashyira ibyo kurya n’ibyo kunywa.
Mu 2017 mu kwezi kwa Kanama ngo yaje kwimukira mu gace ka Bunyoro aho noneho yagiye agashora amafaranga mu buhinzi n’ubworozi, aha ngo yahasanze abanyarwanda benshi bakorana na RNC banashishikariza abantu kujya muri uyu mutwe kumugaragaro.
Ati “ Aba kubabwira ibyiza by’u Rwanda n’iterambere ryarwo nta mahoro wahabonera, batangiye kujya bakora inama bakamvugaho, nyuma umugabo umwe wari usanzwe umbagarira ibigori yaraje ansaba kujyana nawe mu kiraka cyo mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa ndamuhakanira mubwira ko igisirakre nagihozemo nyobowe na Kayumba kera.”
Yakomeje avuga ko nyuma yahamagawe n’umuntu wavugaga ko yungirije Kayumba akamusaba kuza akamuyoborera ingabo undi amubwira ko yakivuyemo kera bitewe n’uburwayi bw’umugongo, uwo mugabo yakomeje kumubwira ko bazamuvuza agakira ababwira ko bamuha umwanya akabitekerezaho akazabaha igisubizo nyuma.
Yafashwe bazi ko ari Jenerali
Ntamuturano yakomeje avuga ko tariki ya 12 Mata 2020 yatawe muri yombi n’abasirikare ba Uganda bari bambaye imyenda isanzwe ariko bafite imbunda nyuma ngo bahamagara bavuga ko bafashe Jenerali ndetse ngo banakoresheje inama abaturage bavuga ko uwo bari baturanye ari Jenerali waturutse mu Rwanda babasaba kujya baba maso.
Ati “Banshyize hasi banyambika amapingu batelefona umukuru wabo bamubwira ko Jenerali bamufashe, hahise haza abasirikare benshi havamo umwe ufite inyenyeri eshatu aganiriza abaturage ababwira ko babanaga na Jenerali njye nari numiwe kuko nakivuyemo ndi Corporal, baranjyanye bambaza uburyo ki ndi Jenerali kubisobanura birananira kuko ni ipeti rihambaye ntigeze mbona.”
Yakomeje avuga ko aho yari afungiye hazaga abasirikare bakuru bakamuterera isaluti bazi ko koko ari Jenerali ariko akabahakanira, bakamubaza icyo Perezida Kagame yamutumye muri icyo gihugu, nyuma ngo bamujyanye kumufungira ahantu hatazwi bamuziritse ibintu mu maso bagakomeza kumwita Jenerali bamubaza icyo yagiye gukora.
Nyuma ngo baje kumwimurira aho bita Kireka aba ariho afungirwa mu gihe cy’amezi hafi atandatu kugeza ubwo bahamukuye bakamujyana kuri CMI aho yavuye agarurwa mu Rwanda.
RNC ifite abayoboke benshi i Bunyoro
Ntamuturano yavuze ko muri iki gice cya Bunyoro hariyo abanyarwanda benshi bakorana na RNC ndetse ngo birirwa bashakisha abasore bajya mu gisirikare cy’uyu mutwe muri Congo.
Ati “ Nkurikije uko bimeze ni benshi, kuko hariyo abajya gushishikariza abantu mu nkambi ya Cyangwari kandi hari inkambi nini ibamo abakongomani bavuga Ikinyarwanda n’abandi banyarwanda ba kera bahunze mu 1994 birirwa babashishikariza kujya muri uwo mutwe.”
Yakomeje avuga ko ikindi adashidikanyaho ari uko uwo mutwe ukorana na Uganda ngo n’ikimenyimenyi, aho yari afungiye baherutse kuhazana abasirikare ba RNC 30 babafunga ibyumweru bibiri bareba niba hari uwabivanzemo barongera barabarekura, mbere yaho nabwo ngo haje abandi bari bavuye mu mitwe irwanya u Rwanda batandatu nabo ngo Uganda yabatwaye kuba ahandi hantu.
Uyu mugabo yavuze ko yasize muri Uganda ibintu birimo inzu y’amabati 40, amatungo menshi y’ingurube, ubutaka bungana na hegitari eshatu, moto n’ibindi bikoresho byinshi, agasaba leta kubafasha bakabona iyo mitungo yabo kuko bayiruhiye igihe kinini.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!