#WritelikeMuseveni: Ibaruwa ya Museveni yasembuye ibitekerezo byinshi ku migambi ye ku Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibaruwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yemera ko yahuye na bamwe mu bagize umutwe wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hazamuwe ibibazo byinshi ku miterere yayo, igihe yasohokeye n’amagambo yayikoreshejwemo.

Iyo baruwa yasohotse mu kinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda, igaragazwa ko yanditswe ku wa 10 Werurwe 2019.

Ibibazo bibiri bikomeye byahise bitangira kugarukwaho ni uburyo iyi baruwa yasohotse mu itangazamakuru kandi amakuru ahamya neza ko Perezida Kagame yari igenewe yari itaramugeraho, n’uburyo Museveni yemeye ko yagiranye ibiganiro n’abagize RNC na Rujugiro ubwe, ibintu ubutegetsi bwa Uganda bwakunze kwamagana ko ntaho buhuriye n’abifuriza u Rwanda inabi.

Amakuru avuga ko iyi baruwa yashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ndetse ikaba yari mu nzira yoherezwa i Kigali muri iki gitondo ubwo yasakaraga mu itangazamakuru. Muri make, yageze mu itangazamakuru mbere y’uko nyir’ubwite [Perezida Kagame] yari igenewe ayibona.

Mu ibaruwa ye Museveni yateruye ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, mu buryo butunguranye, kera kabaye, nagiranye inama n’umunyarwanda uri muri wa mutwe wambwiyeho – RNC.”

Mu kwikuraho ibyabaye, Museveni avuga ko hari umuntu wo mu ishyaka rye NRM, wahoraga amusaba guhura na Mukankusi.

Museveni ati “Yambwiye ko yifuza ko menya ibintu bibi birimo kubera mu Rwanda. Yanambwiye ko yinjiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yanyu nyakubahwa, ndetse ko bifuza ko tubafasha.”

Museveni ngo yamuhakaniye amubwira ko adashobora kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ndetse ngo amumenyesha ko azabibwira Perezida Kagame mu nyandiko.

Iyi ngingo yatumye abantu benshi batanyurwa n’ibisubizo bya Museveni, bibaza uburyo umuntu ku rwego rwa Perezida, yahura n’umuntu mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu ariko akavuga ko byari bitunguranye.

Abakoresha Twitter bifashishije iryo jambo, bagaragaza ko uburyo ibintu birimo kuvugwamo budasobanutse, ko ahubwo ari imigambi yari isanzwe yarapanzwe.

Kanangire Christian yagize ati “Museveni mu buryo butunguranye, ibaruwa ye ya perezida yageze mu itangazamakuru mbere y’uko igera ku wo igenewe. Museveni mu buryo butunguranye yabanje kugenera iyi baruwa itangazamakuru.”

Aimable Bayingana we yagize ati “Pasiporo ya Uganda yahawe mu buryo butunguranye Mukankusi n’ibaruwa yandikiwe Perezida Kagame yabonywe n’itangazamakuru mu buryo butunguranye mbere y’uko igera ku wo igenewe.”

Kambanda Noel we ati “Abayobozi bakuru ba FDLR (umuvugizi wayo Bazeye na Abega ushinzwe ubutasi) binjiye muri Uganda mu buryo butunguranye, bahura mu buryo butunguranye n’abayobozi bakuru ba Uganda boherejwe na Museveni mu buryo butunguranye, ndetse bataha barinzwe mu buryo butunguranye na CMI bafatirwa muri RDC.”

Ibi byose abasomyi bagiye babihuza n’uko ibi ari ubutumwa bwihariye Museveni yashatse kunyuza mu itangazamakuru, kurusha ko bwari bugenewe Perezida Kagame.

Amaherezo yemeye ko azi Rujugiro

Mu kiganiro aheruka kugeza ku bayobozi mu mwiherero wa 16, Perezida Kagame yavuze ko Rujugiro Tribert afite ibikorwa muri Uganda ndetse atera inkunga abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara ngo Museveni yigeze kuvuga ko atamuzi.

Ati “Rimwe Museveni yambwiye ko atazi Rujugiro, ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi. Arambwira ngo ikibazo mwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi.”

Mu ibaruwa ye, Museveni yemeye ko azi Rujugiro ndetse ko bagiranye ibiganiro byagejeje no ku gitekerezo cyo kugurisha imitungo ye muri Uganda.

Ati “Rujugiro nawe yaje ukwe, bisa n’aho atarimo kwemera igitekerezo cyo kugurisha ibikorwa bye, ibintu mbere yari yemeye. Yahakanye ibyo guha amafaranga Kayumba, avuga ko nubwo yagurisha inganda ze muri Uganda, yasigarana izindi zikomeye muri Angola, RDC n’ahandi, zose zigera ku munani. Ashobora kohereza amafaranga aturutse muri zo.”

Museveni yavuze ko niba Rujugiro akiri ikibazo ku Rwanda, rwakoresha inkiko zo muri Uganda mu kugaragaza ko atera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, imitungo ye igafatirwa.

Ibyo bigasobanura ko amuzi, bitandukanye n’ibyo yigeze kubwira Perezida Kagame ko atamuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza