Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Werurwe 2025, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga.
Worship Harvest kandi yahaye abaturage bo muri aka gace imyambaro n’ibyo kurya.
Umuyobozi w’itorero Worship Harvest, Rucyahana Joy, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abaturage batishoboye ari ibintu biba mu ntego zabo ndetse babikora buri kwezi.
Ati “Mu byukuri ibikorwa byo gufasha dusanzwe tubikora ariko kuri iyi nshuro byabaye umwihariko kuko twifuje no gutanga ubundi bwiyongera ku bwo dusanzwe dutanga. Nta muntu utakenera amaraso, ni ibintu tubana nabyo kandi tutahindura, ushobora kuba atari wowe ariko akaba umwana, umubyeyi, umufasha, umuturanyi cyangwa inshuti.”
Rucyahana yakomeje ashishikariza buri wese wumva akamaro ko gutanga amaraso ko yagerageza kubyumvisha n’utari wabyumva.
Yagize ati “Nawe wagenda ukabaza bariya baganga niba hari igihe amaraso ajya aba menshi mu bubiko ku buryo bavuga ngo yagwiye abantu babe baretse kongera kuyatanga, hoya icyo gihe ntabwo kijya kibaho kuko usanga umubare w’abayakenera utagabanyuka ahubwo ugenda wiyongera niyo mpamvu banki ibikwamo amaraso itajya yuzura.”
Yasoje ashimira abaturage kuba bitabiriye kandi bakanemera gutanga amaraso.
Abaturage bishimiye ibyo Worship Harvest yabahaye, bavuga ko nabo bashimishijwe n’uko bagize uruhare mu gutanga ubufasha ku bantu bakenera amaraso kuko ari ikintu utanga ukaba hari ubuzima bw’umuntu ufashije kandi nawe uyatanze ntacyo uhombye.
Ndayisaba Thomas yagize ati “Gutanga amaraso nta kibazo bitera nta n’icyo umuntu ahomba kandi iyo uyatanze hari ubuzima bw’umuntu uba utabaye.”
Ndayisaba kandi yashimiye Worship Harvest ku myenda n’inkweto bamuhaye, avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubugiraneza bifasha abaturage benshi cyane cyane abatishoboye.
Batamuriza Jeanne nawe ni umuturage wo mu Murenge wa Gahanga. Yavuze ko ashimishijwe n’ubufasha bahawe burimo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza no guhabwa ibiryo n’imyenda.
Yagize ati “Nibyo baradufashije ariko igishimishije ni uko natwe hari ubufasha dutanze. Gutanga amaraso tubibwirwa kenshi ko ari byiza kuko buri wese yayakenera.”
Itorero Worship Harvest risanzwe rigira ibikorwa by’ubugiraneza nko gufasha abatishoboye kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga ibikoresho ku bana bava mu miryango itishoboye, kubakira abatishoboye ndetse no kubishyurira mituweli.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!