00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

World Vision Rwanda igiye gukoresha arenga miliyari 25 Frw mu gukura abarenga miliyoni 1,3 mu bukene

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 September 2024 saa 04:53
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristo, World Vision mu Rwanda wiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere abaturage no kubafasha kwikura mu bukene aho uteganya ko nibura mu 2030 abarenga miliyoni 1,3 bazaba bafashijwe kuva mu bukene.

Byatangajwe ubwo hatangizwaga umushinga wiswe Thrive 2030 Kwigira Project witezweho gufasha ingo 324.010 zigizwe n’abantu 1.360.841 kwikura mu bukene.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere umushinga uzatangirana ingo 149.000 zigizwe n’abaturage 680.441 bikazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu n’igice n’aho ikindi cyiciro kizaba kigizwe n’abaturage 680.420 kikazatangira kwitabwaho muri 2027.

Umuyobozi Mukuru wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko biyemeje gushyigikira abaturage bakiri mu bukene hagamijwe guharanira ko aho uyu muryango ukorera hagera iterambere ridaheza kandi ritagira uwo risiga inyuma.

Yagaragaje ko uwo muryango usanzwe ufite ibikorwa byo gufasha abantu kwikura mu bukene kandi bigenda bitanga umusaruro.

Yagize ati “Uyu munsi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo guhindura ubuzima bw’abaturage duteye, guha ubushobozi ingo n’imiryango kugira ngo bubake uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira imibereho irambye kandi myiza y’abana mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko mu gutangiza iki cyiciro gishya, hashingiwe ku byo uwo muryango wagiye ugiramo uruhare kandi bisanzwe byatanze umusaruro mwiza.

Yavuze ko porogaramu yo kuvana abaturage mu bukene bukabije ari ikimenyetso cy’imbaraga zituruka ku bufatanye hagati ya guverinoma n’izindi nzego hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye indi miryango guhuza imbaraga mu guharanira ko gahunda yo guteza imbere abaturage bakabasha kwikura mu bukene nk’intego igihugu cyihaye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimye ubufatanye bw’umuryango wa World Vision mu nzego zitandukanye by’umwihariko no muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene.

Yagize ati “Dufatanya muri gahunda zo kurwanya ubukene kuko ni gahunda ihari ya guverinoma, ubu turi kwinjira mu mwaka wa kabiri tubishyira mu bikorwa aho twiyemeje ko abaturage mu Rwanda bagomba kuva mu bukene kandi dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu.”

Minisitiri Musabyimana, yagaragaje ko ubufasha butangwa ku miryango itishoboye bushingiye cyane ku guhabwa ubumenyi bwo kwikura mu bukene, guhanga imirimo, no gufatanya gushaka umuti w’ubukene mu buryo burambye.

Yashimangiye ko gahunda yo gukura abaturage mu bukene iri gutanga umusaruro kuko mu gihe cy’umwaka umwe imiryango irenga ibihumbi 400 yamaze kwiyemeza kubuvamo.

Yongeye kugaragaza ko abafatanyabikorwa ba mbere muri yo ari abaturage bari mu bukene bagomba kumva ko bazagira uruhare mu kubwikuramo binyuze mu gukoresha neza ibyo umuntu yinjiza no kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye ashyirwaho ngo abantu bave mu bukene.

World Vision izaherekeza abaturage binyuze mu kubaka ubumenyi, kubahugurira kwishyira mu matsinda yo kwizigamira no kwishakamo ibisubizo ndetse no kubaherekeza binyuze mu kubatera inkunga mu byo bakora.

Uyu mushinga uteganya kuzatwara arenga 18.808.025$ ni ukuvuga arenga miliyari 25 Frw.

Bugingo Emmanuel wo muri MINALOC, yagaragaje uko u Rwanda ruri gufasha abaturage kwikura mu bukene
Abitabiriye umuhango wo gutangiza uwo mushinga, witabiriwe n'abatari bake
Bamwe mu baturage baherekejwe na World Vision batanze ubuhamya
Uwineza Clementine wo mu Karere ka Kayonza wafashijwe kwikura mu bukene yagaragaje aho ageze mu rugendo rwo kwiteza imbere
Abihaye Imana nabo bari bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko gufasha abaturage kwikura mu bukene bigomba kugirwamo uruhare n'abo baturage ubwabo
Hashimangiwe ubufatanye bwa World Vision na Leta y'u Rwanda
Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .