Wizkid, Shaddy Boo na Meddy bataramiweho mu rwenya rwa Seka Live rwatumye abantu bahimbarwa (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Seka Live, igitaramo kimaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo cyongeye kuba! Kuri iyi nshuro cyahurije hamwe abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo Klint da Drunk wo muri Nigeria, Dr of Weneke wo muri Kenya n’abandi bo mu Rwanda.

Iki gitaramo cyabereye muri Marriott Hotel kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019, cyayobowe na Nkusi Arthur [Rutura] ukuriye Arthur Nation yagiteguye, cyari kirimo abandi banyarwenya batandukanye bo mu Rwanda nka Patrick, Milly, Merci, Divine wamamaye nka Mabuja, Zaba Missed Call n’abandi.

Itsinda rya Neptunez Band ndetse na Nep Djs nibo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya cyasize benshi bari gukwenkwenuka.

Cyari igitaramo kinejeje ku buryo kuva ku munota wa mbere gitangiye kugeza ku isegonda rya nyuma cyafungiyeho, abantu bose bari basetse abafite muzitsa sinakubwira agiye hanze.

Guhera ku mukecuru cyangwa umusaza w’imvi z’uruyenzi kugeza ku musore w’intarumikwa cyangwa se umukobwa w’umwangavu bose wabonaga akanyamuneza ari kose basetse byimbitse!

Hafi buri jambo ryose aba banyarwenya bavugaga ryabaga risekeje, rikajyana n’ibimenyetso byatumaga abantu baseka bagatembagara.

Rutura wari uyoboye iki gitaramo hari yageraga agatera urwenya rwatumaga benshi baseka bakajya ku butaka.

Hari nk’aho yagize ati “Hari ikintu naje kumenya, ni nde wize ibintu bya provisoire aha? Reka mbabwire uziko ushobora gutsindwa ikizamini kubera ko utabizi ariko kiriya Kinyarwanda sha cyo ka… ikibazo kiba kimeze gutya; iyo umuyobozi atwaye ikinyabiziga cy’umutambiko uriho ibizenguruko bine bipima toni 12 akisanga n’undi mu masanganiro ni nde ukurikiza ibyapa bitanga inzira?”

Agakomeza akavuga ko ‘bari kubibaza mu buryo bworoshye bati iyo ikamyo y’amapine 12 ihuye n’imodoka nto ni nde ugenda mbere? Ugahita usubiza. Ariko babigira birebire….’

Hari naho yageze agaragaza igituma Imana itaragaruka gutwara abayo, avuga ko ari iterambere ryihuta umunsi ku wundi.

Ati “Nari ndi kubabwira impamvu Imana itaragaruka, Imana yohereza Yesu iti subirayo ariko yareba agasanga Shaddy afite abamukurikira kuri Instagram kumurusha […] Ariko uribaza ageze hariya ku kibuga cy’indege i Kanombe bakamubaza bati ufite irangamuntu ati ntayo, icyangombwa cy’amavuko ati ntacyo, bati jya ku Irembo ugisabe.”

Uyu musore yanibasiye abahanzi barimo Bushali na Meddy baherutse gufungwa mu minsi ishize umwe azira kunywa ibisindisha undi azira ibiyobyabwenge.

Ati “Ibintu bitatu Yesu agomba kumenya mbere y’uko aza; ni uko ataziyamamaza mu matora kuko abayoboke be bashobora kuzamwivugana, icya kabiri ntazakore kiriya gitangaza cyo guhindura amazi divayi kuko gahunda ya Gerayo Amahoro ntiyamubana neza!”

“Uribaza Yesu bamufashe ngo yahushyemo ngo yahinduye amazi divayi? Bamufatiye hariya Kabeza bamujyanye Kicukiro yicaye hagati ya Meddy na Bushali. Umwe akaba aravuze ngo ‘Ese ni muebue?”Ibi nabyo byasekeje abantu benshi cyane.

Patrick uri mu banyarwenya bari kuzamuka neza nawe yasekeje benshi ubwo yateraga urwenya avuga ko ari bwo bwa mbere yakwamabara ibintu bitari ibye.

Uyu musore yagize ati “Nibwo bwa mbere nakwambara ibintu bitari ibyanjye usibye amasogisi gusa, nihanangiriza abantu bari kumbwira ngo nambaye nk’abaseriveri ba hano kuko ikintu mbarusha bahembwa make […] abandi bantu bari kuntunga intoki ngo nambaye karuvate nyuma ya saa kumi n’ebyiri, umuntu wakunigira muri Marriott yaba ashaka iki koko?”

Dr of Weneke yateye urwenya agaragaza ukuntu abakobwa bakibyiruka usanga bashamadukira kuzunguza amabuno mu tubyiniro kugeza aho ‘usanga afite imyaka 20 ariko ikibuno cye gifite 40’ ibi nabyo byatumye benshi baseka barihirika.

Klint da Drunk yateye urwenya avuga ku muziki wo muri Nigeria avuga ukuntu Wizkid mu ndirimbo ya Beyonce yise ‘Brown Skin Girl’ yaririmbye neza neza Icyongereza cy’Abanyamerika yamwumva akabanza kwanga kwiyumvisha ko ariwe waririmbye ngo ‘Oya Totori mi one time toh, Totori mi two times toh toh!, Totori mi three times toh toh toh!, Totori mi four times toh toh toh toh!’

Bitewe n’ukuntu yabivugaga byatumye abantu bari bateraniye muri iki gitaramo cy’urwenya bose baseka byimazeyo.

Ibitaramo bya Seka Live bimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze , byanyuzemo abanyarwenya b’ibyamamare nka Eric Omondi, Anne Kansiime, Chipu Keezy, Teacher Mpamire n’abandi.

Ababyeyi ba Nkusi Arthur bari bitabiriye iki gitaramo
Abantu bafataga amashusho n'amafoto by'urwibutso
Abantu bari bahimbawe ku kigero cyo hejuru
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi
Abantu basetse karahava
Abanyarwenya bakizamuka nabo bari bahawe umwanya ngo bigaragaze
Aho byabaga ngombwa abantu bakomaga amashyi y'urufaya
Basekaga nta rutangira
Divine wamamaye nka Mabuja yateye urwenya rwasekeje benshi nawe avuga kuri Shaddy Boo
Dr of Weneke yateye urwenya agaragaza ukuntu abakobwa bakibyiruka usanga bashamadukira kubyina bazunguza ikibuno
Klint da Drunk we yasekeje benshi bwa mbere akigera ku rubyiniro kubera ukuntu aba ameze nk'uwasinze kandi ari muzima
Merci ari mu banyarwenya bashimishije benshi
Merci yagaragaje ko ari umunyarwenya utanga icyizere
Milly ari mu banyarwenya b'abakobwa bigaragaje muri iki gitaramo
Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 n'umusore bakundana witwa Guy Alain bari bitabiriye iki gitaramo
Nep Djs yavanze imiziki yifashishijwe muri iki gitaramo
Patrick yasekeje abantu imbavu zirashya
Rutura niwe wari uyoboye iki gitaramo
Sintex yari yitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Peace Jolis ari mu bitabiriye iki gitaramo batashye bikanda imbavu kubera guseka
Umunyarwenya Kibonge nawe ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Prince uri hagati nawe yari yasetse kubera urwenya rwa bagenzi be
Uyu musore yavuze ko aribwo bwa mbere yagiye ku rubyiniro yambaye ibintu bitari ibye uretse amasogisi
Uyu musore yibasiye abahanzi bo muri Nigeria aho akomoka ndetse n'abakobwa baho bakunda kwitera ibirungo bikabije
Zaba Missed Call ari mu banyarwenya bigaragaje muri iki gitaramo
Zahra Naizi na Neza Rachel usanzwe amenyerewe mu kumurika imideli bari mu bitarabiriye iki gitaramo

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .