00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yashimangiye ubushake bwa Perezida Kagame mu gukemura ibibazo na RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 01:56
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimangiye ko Perezida Kagame afite ubushake bwo gufatanya n’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gutuma ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23. Mu bihe bitandukanye wahanganye n’ingabo za Leta ndetse wigarurira umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa Uganda.

Mu gushakira umuti ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byiyemeje koherezayo ingabo zo gufasha mu gutsinsura iyo mitwe.

Mu kiganiro Perezida wa Kenya William Ruto yagiranye na Al Jazeera, yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye gutanga ingabo, kubera ko ikibazo cya Congo ari ikibazo cy’akarere kose.

Yavuze ko koherezayo ingabo byaganiriweho n’Umuryango w’Abibumbye, ku buryo nta mpungenge ko inshingano zazo zagongana n’iza MONUSCO.

Yakomeje ati "Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n’umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntaho bahuriye na M23. Hari ababibona ukundi, ariko ntidushaka kujya mu kwitana ba mwana no gutungana intoki, dushaka gukemura ibibazo."

"Icyiza ni uko ba Perezida bombi, Kagame na Felix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugira ngo dukemure ibi bibazo nk’akarere. Ni yo mpamvu ibihugu byacu byose birimo gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu karere."

Perezida Ruto yashimangiye ko umusanzu watanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu biganiro bya Nairobi ari ingenzi, avuga ko azakomerezaho mu gutuma urugendo rwo gushakira amahoro RDC rukomeza.

Abasirikare batangiye kugerayo

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yemeje ko ingabo z’ibihugu by’akarere zikomeje kugera muri icyo gihugu, aho iza Kenya zitegerejwe mu minsi mike.

Mu kiganiro na France 24 na RFI, Tshisekedi yavuze ko nta ngengabihe ihari y’igihe ntarengwa bagomba kugereraho muri Congo, ariko nk’ingabo z’u Burundi zo ziriyo.

Yavuze ko na Uganda izoherezayo ingabo, gusa zizaba ari umubare muto ugereranyije n’ibindi bihugu by’u Burundi, Kenya na Tanzania.

Yakomeje ati "Ingabo zirimo kuhagera, Abarundi bari muri Kivu y’Amajyepfo, Kenya na yo igisigaye ni ukumenya umunsi gusa, ahubwo nababwira ko yo izinjirira i Bunagana, bazagenda baza buhoro buhoro, ndetse dukomeje kuvugana n’abaterankunga kugira ngo baherekeze izi ngabo z’Akarere."

Umujyi wa Bunagana Ingabo za Kenya zizinjiriramo, umaze iminsi ufashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Tshisekedi yakomeje ati "Murumva ibigiye kuba kuri M23."

Biteganywa ko u Rwanda rutazohereza ingabo muri uyu mutwe udasanzwe w’ingabo z’akarere.

Ruto yagaragaje ko Perezida Kagame afite ubushake bwo gushakira umuti ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .