Washington: Madamu Jeannette Kagame yasangije amahanga uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Gashyantare 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasangije abitabiriye amasengesho ngarukamwaka ya National Prayer Breakfast abera muri Amerika, inzira yo kwiyubaka k’u Rwanda kuva mu myaka 25 ishize, ruvuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho i Washington, D.C. mu ijambo rifungura ikiganiro cyahawe inyito ivuga ku “Banyarwandakazi mu bwiyunge’’

Iki kiganiro cyatanzwe ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2019 mu biganiro bihuza abagore bibanziriza amasengesho ngarukamwaka ya National Prayer Breakfast, ari kubera muri Amerika ku nshuro ya 67. Ibi bikorwa biteganyijwe kuva ku wa 4-7 Gashyantare 2019.

Abitabiriye ikiganiro baganirijwe n’abagore bari mu nzego zikomeye z’ubuyobozi mu Rwanda, ku bijyanye na gahunda yo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko ishyirwa mu bikorwa mu gihugu, abagore mu buyobozi n’uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge, inshingano z’urubyiruko mu gutegura ahazaza harwo no kubaka Ubunyarwanda bugamije kwitura igihugu n’ibindi. Ikiganiro cyayobowe na Grace Nelson, umugore wa Bill Nelson wahoze ari Senateri muri Amerika.

Ubuhamya bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde; Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose; Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau Mukazayire Nelly n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe Imiturire, Dr Aisa Kirabo, bwagaragaje uko ubuyobozi bwiza bwashyizeho umusingi wo kongera kubaka igihugu.

Madamu Jeannette Kagame mu butumwa bwe yavuze ko u Rwanda rwavuye kure mu myaka 25 ishize ndetse ko rufite icyerekezo cyagutse.

Yagize ati “Igihugu cyarimo umubabaro kuko benshi bafashwe ku ngufu banduzwa Sida, hari abapfakazi, imfubyi n’abakuwe mu byabo. Abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni barishwe.’’

Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari igihugu cyataye ibyiringiro kandi kitifashije.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ati “Nubwo hari imbogamizi zisa n’izihambaye, twahisemo neza, dushyira hamwe. Ubwo ubuyobozi bwatuyoboraga muri iki cyerekezo, byari ibihe bigoye ndetse buri wese byaramukomerekeje.’’

‘‘Abayobozi bari bazi igikenewe n’ubukana bw’ubwitange bukwiye. Mu by’ukuri bari bazi ko ukwihangana nk’abaturage n’ubushake bwacu bwo kubaho nyuma yo kurokoka icyo bisaba.’’

Mu gihe abatizera bavugaga ko u Rwanda rwari igihugu kigiye gushwanyagurika bitewe n’amarangamutima y’abari bagituye, abandi bashimangiraga ko nirugera ku ntego zarwo ruzaba igihugu cy’igitangaza.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agora ati ‘‘Turi abantu biboneye ibihe by’icuraburindi mu mateka y’ikiremwamuntu kandi ntiduteze gusubira inyuma.’’

Madamu Jeannette Kagame yanavuze uko igihugu kigihanganye no komora ibikomere by’abarokotse Jenoside no kubashakira imibereho myiza, haharanirwa kubanisha abahemukiranye.

Yagize ati “Dufite uwakatiwe imyaka 25 kubera ubwicanyi bwibasiye imbaga, uri hafi gusoza igifungo cye. Twakoze ibishoboka byose ngo tumutegurire uko azabaho nava muri gereza, uko azabana n’abaturanyi be n’umuryango w’abo yahekuye ngo yongere kwisanga mu buzima busanzwe. Uku kwihuza si bishya iwacu, bifite isoko mu muco wacu nk’Abanyarwanda urangwa no gushyira hamwe.’’

Yashimangiye ko ukwiyubaka k’u Rwanda kunajyana n’imvuga igaragaza ko ‘Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.’’

Ati ‘‘Ni impamo ko nk’igihugu twabonye ubuntu bw’Imana. Twabonye urukundo, ukwihangana, amahoro no kwizera bikora.’’

Madamu Jeannette Kagame kandi azavuga ijambo mu muhango wo kwakira abayobozi bakomeye ku meza [International Luncheon] mu masengesho yo ku wa 6 Gashyantare 2019, ahagana saa 19:30.

Mu mwaka wa 2018, ubwo yitabiraga aya masengesho, Madamu Jeannette Kagame ni we watangije aya masengesho mu isengesho ryasabiraga abayitabiriye n’Isi muri rusange. Aya masengesho yari yanitabiriwe na President Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasengesho ya ‘National Prayer Breakfast’ aba buri mwaka ku wa Kane wa Mbere wa Gashyantare. Perezida wa Amerika, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi muri Guverinoma, n’izindi nzego za Leta, abadipolomate n’abandi baturuka mu bihugu birenga 140 ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame aganira n’abitabiriye ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’Abanyarwandakazi mu nzira y’ubwiyunge
Uhereye ibumoso: Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde; Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe Imiturire, Dr Aisa Kirabo; Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau, Mukazayire Nelly ni bo batanze ikiganiro
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde aganira na Grace Nelson
Grace Nelson, umugore wa Bill Nelson wahoze ari Senateri muri Amerika, ni we wayoboye ikiganiro
Madamu Jeannette Kagame afungura ikiganiro cyatangiwe mu muhango ubanziriza amasengesho yo gusabira Amerika i Washington DC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza