Iki ni ikibazo gikomeje kugaragara mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko ifite gahunda yo kuba mu 2024, abaturage bose bo mu Rwanda bazaba bafite amazi meza.
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Umuhumuza Gisele, yavuze ko kimwe mu bituma amazi akomeza kuba ikibazo ari uko usanga uburyo bwo kuyageza ku baturage bugifite imbogamizi.
Kugira ngo amazi agere ku baturage bisaba kuba yatunganyirijwe mu nganda agashyirwa mu miyoboro iyageza mu bigega biyageza ku baturage.
Umuhumuza yavuze ko kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi mu buryo burambye hari imishinga iri gukorwa n’iki kigo irimo kwagura imiyoboro n’ibigega.
Ati “Imishinga dufite ni igendanye no kwagura imiyoboro yacu itanga amazi, ubushobozi bwose WASAC ifite mu nganda zayo bushobore kugera hirya no hino hashoboka.”
“Ikindi ukongera imiyoboro byaba mu bunini haba mu ishaje igasimburwa ubu dufite ibilometero 568 turimo turakora tugeza kuri 300, no kongera ibigega ari ikintu gikomeye cyane. Mbere twari dufite ibigega 24 binini uyu munsi turashaka kugera kuri 65 bishobora kubika amazi.”
Yakomeje avuga ko ibi nibimara gukemuka imiyoboro itunganyije neza n’ibigega bihagije, ikibazo cy’amazi kizahita gikemuka i Kigali.
Kugeza ubu mu Rwanda abantu bagerwaho n’amazi mu Mijyi ni 72% naho mu byaro bangana na 56.8%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!