WASAC iri kugerageza umushinga wo gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) kiri mu igerageza ry’umushinga ushobora kuzahindura mubazi zikoreshwa kuri ubu, hagakoreshwa iz’ikoranabuhanga (smart meters) mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza.

Iri gerageza ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, riri kubera ku mashami ya WASAC ari mu bice bya Kanombe, Kacyiru, Nyamirambo, Gikondo, Remera, Nyarugenge, Muhanga na Bugesera.

Mu itangazo WASAC yashyize hanze, yasabye “abafatabuguzi bacu batoranyijwe muri iyi gahunda y’igerageza ko badufasha ndetse bakoroherereza abakozi bacu bari kubikora kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.”

Byitezwe ko izi mubazi z’ikoranabuhanga zizarushaho koroshya imitangire ya serivisi zo kwishyuza amazi, kuko iki kigo gisanzwe gihomba arenga miliyari 1.8 Frw atishyuzwa.

Mu mpamvu zitera iki gihombo, harimo kwiba amazi [kwishyira ku muyoboro w’amazi mu buryo butemewe], kwangirika kw’imiyoboro y’amazi, iyubakwa ry’imihanda, kwibeshya kw’ibipimo, kwangirika kw’ibipimo n’ibiza.

Izi mubazi z'ikoranabuhanga ziri kugeragezwa mu bice bitandukanye by'igihugu
Itangazo rya WASAC risaba abafatabuguzi kwakira neza abaza muri iki gikorwa
Imiterere mishya ya mubazi z'ikoranabuhanga ziri kugeragezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .