00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WASAC ikomeje kuvomera mu rutete; imaze guhomba miliyari 19 Frw

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 May 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura no gukwirakwiza amazi (WASAC) kiri mu bya leta bicuruza, gikomeje kugaragaramo ibihombo n’imikorere ituma abakeneye amazi batayabona uko biteganyijwe bitewe n’ibikorwaremezo bishaje n’izindi mpamvu zitandukanye.

Ni ibyagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ku wa 12 Gicurasi 2022.

WASAC ni ikigo cyashinzwe mu 2014. Umugenzuzi w’Imari yagaragaje ko kuva icyo gihe gikorera mu gihombo ndetse kugeza ku wa ku wa 30 Kamena 2021 cyari kigeze kuri miliyari 19,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye ibihombo mu mikorere ya WASAC, ngo inafite imyenda irimo uzishyurwa mu myaka 10 yahawe na Banki ya Kigali ungana na miliyari 17, 5 Frw n’uwa Banki Nyafurika y’Iterambere ungana na miliyari 400 Frw. Uyu uzishyurwa mu myaka 16 harimo no gusonerwa kwishyura mu myaka umunani ku nyungu ya 2,5% ku mwaka.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa ataragera ku bakiliya gikomeje kubera WASAC agatereranzamba kuko yavuye kuri 44,1% mu 2020 agera kuri 45,6 % mu 2021.

Igenzura ryagaragaje ko hari aho WASAC yishyuye amazi hagendewe ku bushobozi bw’uruganda nyamara rutanga amazi ari munsi yabwo.

Kuva ku wa 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, iki kigo cyishyuye amazi atarigeze atangwa afite agaciro ka miliyari 3,8 Frw angana na metero kibe miliyoni 6,07.

Ikindi cyagaragajwe ni uko ingano y’amazi ya WASAC yagabanutseho 10%, ni ukuvuga metero kibe zigera ku 6.392 ku munsi, bifitanye isano n’ubukene bw’ibikorwaremezo byayo.

Ku bw’ibyo, gusaranganya amazi mu turere tw’Umujyi wa Kigali biracyarimo ikibazo gikomeye aho kuva mu 2018 kugeza muri Werurwe uyu mwaka, WASAC yari igishyiraho gahunda yo gusaranganya amazi mu bice bya Remera, Kanombe, Gikondo na Nyarugenge bitewe n’uko akiri make.

Nubwo mu bice bimwe na bimwe hari impinduka zo kwishimira, mu bindi hari aho bakibona amazi kuva ku munsi umwe kugera kuri ine mu cyumweru.

Ibikorwa by’isukura, isuku no gucunga imyanda biracyari kure nk’ukwezi, ugereranyije n’uko byari biteganyijwe muri gahunda igamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, NST1.

Intumbero yari iyo kwegereza umuturage ibikorwa by’isuku n’isukura bikava kuri 87,6% bikagera ku 100% mu 2024 n’ibijyanye n’imicungire y’imyanda bigashyirwaho haba mu bice by’imijyi minini, imito n’ibyaro.

Mu gushyigikira izi gahunda, Guverinoma yahawe amafaranga arenga miliyari 440, 4 Frw na Banki Nyafurika y’Iterambere kugira ngo hakorwe ishoramari binyuze mu mushinga w’ibikorwaremezo byo gukwirakwiza amazi wa ‘Sustainable Water Supply and Sanitation Projection (RSWSSP).’

Hashize imyaka igera kuri ine hateguwe umushinga wo kubaka uruganda rutunganya imyanda mu Mujyi wa Kigali, wagombaga gusozwa mu Ukuboza 2021 rutwaye arenga miliyoni 96 z’amayero. Ni ishoramari ryagombaga gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST1.

Bibarwa ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni 1,3. Uyu mushinga wongerewe igihe kugeza mu 2023 nyamara kugeza muri Werurwe 2022, WASAC yari ikiri muri gahunda yo gutanga isoko.

Igenzura kandi ryagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2022, hari inganda z’amazi zitakoraga zirimo urwa Cyunyu rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 1200 ku munsi rwafunze kuva mu 2017. Hari n’uruganda rwa Gihengeli rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 3500 z’amazi ku munsi rufite ibikorwaremezo bishaje.

Ziyongeraho inganda z’amazi zikeneye gusanwa byihutirwa kugira ngo amazi zitanga yiyongere. Harimo urwa Rwabusoro mu Karere ka Ngoma na Nyamabuye muri Gicumbi.

Ibindi Umugenzuzi w’imari yagaragaje ni imiyoboro itagira amazi irimo uwa Higiro-Kigembe-Mukindo ureshya na kilometero 104.3 ugomba kugeza amazi mu turere twa Gisagara na Nyaruguru mu gihe wari umaze amezi atanu rwiyemezamirimo awushyikirize ubuyobozi by’agateganyo. Uyu muyoboro washowemo miliyari 3,5 Frw.

Icyuho mu micungire y’ikoranabuhanga ryashowemo akayabo

WASAC yashinzwe muri Kanama 2014 isimbuye iyahoze ari EWSA.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC yakoze ishoramari ry’agera kuri miliyari 2,6 Frw mu ikoranabuhanga ryoroshya imitangire ya serivisi no gukurikirana itunganywa ry’amazi, ikwirakwizwa ryayo no gusana ibikorwaremezo.

Muri porogaramu z’ikoranabuhanga WASAC yashoyemo amafaranga harimo iryitwa ‘Oracle Enterprise Resource Planning: ERP)’ rifasha mu micungire y’umutungo w’ikigo, imishinga yacyo n’ibindi.

Hari iryifashishwa mu gukurikirana abakiliya (Customer Management System (CMS), ‘Geographical Information System (GIS)’ n’irifasha mu gukusanya amakuru no kuyacunga (Supervisory Control and Data Acquisition: SCADA).

Nyamara igenzura ryagaragaje ko imicungire y’izi ‘systèmes’ z’ikoranabuhanga idatanga icyizere cy’umusaruro uhwanye n’agaciro k’amafaranga yashowemo.

Hari nk’aho byagaragaye ko abakozi bafite ijambo banga (password) ryakozwe ku buryo ridasaza mu gihe ibwiriza rya WASAC rivuga ko igihe ntarengwa ijambo banga rigomba kumara ritarata agaciro ari iminsi 90 ndetse umukozi wirukanywe cyangwa usezeye agahita yamburwa ububasha bwo gukomeza kubona amakuru ajyanye n’ikigo.

Abakozi barindwi basezeye bari bagifite konti mu ikoranabuhanga rya WASAC, ibyo umugenzuzi w’imari yavuze ko biha icyuho abashobora kwiba amakuru y’iki kigo.

Abakiliya 29.981 byagaragaye ko bari bafite mubazi z’amazi zifite nimero imwe iziranga.

Uruganda rutunganya amazi ruhereye Kanzenze mu Karere ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .