Ni ubutumwa iki kigo cyatanze nyuma y’iminsi abatuye uyu Mujyi ubarizwa mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze ukwezi badafite amazi meza, ibikomeje kubangamira ibikorwa byabo.
Karongi ni umwe mu mijyi yugunganira Umujyi wa Kigali, ndetse ukaba ufite umwihariko wo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, bijyanye n’imiterere y’aka karere, bikajyana n’uko gakora ku Kiyaga cya Kivu.
Iri bura ry’amazi muri uyu mujyi ryatangiye kugira ingaruka ku bawutuye kuko bitewe n’igihe gishize badafite amazi n’abari bayafite mu bigega yashizemo.
Umwe mu bafite hoteli muri uyu mujyi yavuze ko aherutse guhomba ibihumbi 900 Frw bitewe n’uko yahagaritse ubusabe bw’abantu yagombaga kwakira bitewe n’uko nta mazi yari afite muri hoteli.
Ati “Ntabwo wakwakira abantu 60 udafite amazi. Nasanzwe byatwicira izina mpagarika ubusabe bwabo ariko urumva ko ari igihombo kuri twe ducuruza serivisi."
Uretse abatanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, n’abaturage bo muri iyi mujyi bavuga ko bari kugorwa no kuba ijerekani bari kuyigura 200 Frw.
Umwe mu batuye muri uyu mujyi yagize ati “Byaba byiza bagiye baduteguza ko amazi azabura mu gihe runaka kugira ngo twitegure tuvome menshi. Naho kubyuka ugasanga nta mazi ahari wari uzi ko ugiye ku kazi, bitwicira gahunda.”
Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC Group, ishami rya Karongi, Niyishima Fidèle, yabwiye IGIHE ko iri bura ry’amazi mu Mujyi wa Karongi ryatewe n’imirimo yo kuvugurura imiyoboro y’amazi no kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Kanyabusage.
Ati “Ntabwo nari nzi ko hari abamaze ukwezi badafite amazi, ariko nk’aho ku mahoteli uwagira ikibazo yatubwira tukamufasha.”
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi, mu Murenge wa Rubengera hari kubakwa uruganda runini ruzaha amazi ingo nyinshi zo mu Karere ka Karongi no mu Karere ka Rutsiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!