00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wafashije abahinzi basaga ibihumbi 30, wongera umusaruro w’imboga n’imbuto - Umushinga wa TearFund wasojwe

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 12 June 2025 saa 02:25
Yasuwe :

Umuryango wa gikirisitu utegamiye kuri Leta, Tearfund Rwanda, wasoje ku mugaragaro umushinga wari umaze imyaka itanu warashyizweho mu rwego rwo gufasha abahinzi bato n’abaciriritse cyane abakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Uyu mushinga watangiye mu 2020 wakoreraga mu turere tune ari two Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Gasabo.

Watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ushyirwa mu bikorwa na Tearfund Rwanda ku bufatanye na AEE Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Wafashije abahinzi basaga ibihumbi 30 kongera umusaruro w’imboga n’imbuto.

Umuyobozi Mukuru wa Tearfund mu Rwanda, Dr. Murangira Emmanuel, yavuze ko n’ubwo uyu mushinga watangiye mu gihe kitoroshye cya Covid-19, bitakomye mu nkokora intego nyamukuru wari ufite ari yo guteza imbere abakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse no kongera ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu gusobanura uburyo intego zawo zaragezweho, Murangira yavuze ko ibyo bari bariyemeje bawutangira byagezweho ndetse bikarenga igipimo bari biteze.

Yagize ati “Mu gutangira uyu mushinga, twari dufite intego yo gufasha abahinzi nibura ibihumbi 30 kandi uwo mubare twawugezeho uranarenga kuko twafashije abahinzi 30,072 harimo urubyiruko 7,268 n’abagore 21,677.”

Murangira yavuze ko uyu mushinga utazamuye urwego rw’ubuhinzi gusa ahubwo wanagize uruhare mu guteza imbere abahinzi ndetse ko wanongereye ingano y’imboga n’imbuto igihugu cyohereza hanze.

Yongeyeho ati "Ntabwo wazamuye urwego rw’ubuhinzi gusa ahubwo wanazamuye iterambere n’imibereho by’ababukora batangira gukora ubuhinzi bubyara inyungu bitewe n’uko batangiye gusagurira amasoko haba ay’imbere mu gihugu n’ayo hanze kuko uyu mushinga wongeye hafi 64% by’imboga n’imbuto byoherezwa hanze."

Ibi byashimangiwe na Irimaso Jean Bosco uhinga urusenda akanarwongerera agaciro.

Yagize ati "Mbere nari umuhinzi uhinga bisanzwe ariko nyuma uyu mushinga umaze kuza, wampaye amahugurwa na miliyoni 1 Frw ari yo yamfashije gutangira kwikorera ndetse ubu mfite abakozi 10 bahoraho n’abandi 20 bakora bubyizi. Ubu nanjye mbasha kwihemba nibura ibihumbi 850 Frw buri kwezi."

Yakomeje avuga ko uyu mushinga wafashije abahinzi b’imboga n’imbuto kuva ku guhinga ibyo kurya gusa cyangwa ibyo kujyana ku masoko mato bakagera ku rwego bagemura amasoko manini y’imbere mu gihugu no hanze.

Mugeni Kayitenkore ni umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri EU mu Rwanda yavuze ko uyu mushinga wongeye ku buryo bugaragara umusaruro w’imboga n’imbuto.

Nk’urusenda umusaruro warwo wavuye ku bilo 24,705 ugera ku 867,512 mu gihe umusaruro w’imiteja wavuye ku bilo 87,142 ukagera kuri toni 4,403.097.

Yakomeje avuga ko n’ubwo umushinga ugeze ku musozo ariko abahinzi bafashijwe mu buryo butandukanye atari ubw’amafaranga gusa ahubwo bahawe n’amahugurwa ajyanye n’uko bukorwa kinyamwuga ku buryo bizeye ko bafite ubushobozi bwo gukomerezaho.

Yasoje avuga ko hari indi mishinga iri gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda harimo uwitwa Kungahara ugamije gufasha abahinzi bato kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, aho ukorerwa mu turere 21 two mu Rwanda.

Umukozi muri MINAGRI ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi, Mukamugema Alice, yashimiye abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, avuga ko wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ingano y’umusaruro w’imboga n’imbuto mu Rwanda.

Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buri mu bwo Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbaraga ndetse ko buri muri gahunda ya NST2 na PST5.

Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda yavuze ko uyu mushinga wafashije abahinzi barenga ibihumbi 30
Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri EU mu Rwanda, Mugeni Kayitenkore, yavuze ko intego bari bihaye zagezweho ndetse ko hari indi mishinga bateganya gukorera mu Rwanda
Mukamugema Alice ukora muri MINAGRI yavuze ko ubuhinzi bw'imboga n'imbuto buri mu bwo leta yashyizemo imabaraga
Abahize abandi bahembwe
Urubyiruko n'abagore bari mu bibanzweho muri uyu mushinga
Umusaruro w'imiteja wariyongereye
Umushinga wa Tearfund wari umaze imyaka itanu ukorera mu Rwanda washyizwe ku musozo
Umusaruro w'urusenda na wo wariyongereye
Ubuhinzi bw'imboga n'imbuto buri mu bugezweho kandi bubyara inyungu
Umusaruro w'imboga n'imbuto wariyongereye
Ubuhinzi bw'urusenda buri mu bwinjiza amafaranga menshi
Binyuze muri uyu mushinga abahinzi b'urusenda babashije gufashwa kuruhinga no kurutunganya
Imbuto ziri mu bisigaye byigonderwa na bake
Abahinzi bigishizwe guhinga kinyamwuga
Abahinzi bigishijwe uko bita ku musaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .