Ibihembo by’uburyo ibigo byarushanyijwe byatanzwe kuri uyu wa Kabiri, ubwo hasozwaga ihuriro rya mbere ryahuje abikorera mu Rwanda. Ni ihuriro ryaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo gukomeza guteza imbere ibikorerwa u Rwanda.
Uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ndetse rugatanga ibisubizo mu ngendo rwifashishije imodoka zarwo zitandukanye, Volkswagen, nirwo rwegukanye umwanya wa mbere ku mwaka wa kabiri wikurikiranya.
Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa cyabashimishije kandi kibaha umuhate wo gukomeza kwinjiza ibikorwa byabo ku isoko ry’u Rwanda.
Yakomeje ati “Ni bintu bishimishije kongera guhembwa kuko ni natwe twatsinze umwaka ushize, ni ibigaragaza icyizere isoko ridufitiye, tuzakomeza kuzana ibishya kuri iri soko, umwaka utaha nabwo tuzaba duhari dufite ibindi bishya.“
Rugwizangoga yavuze ko iki kigo gikomeje gutera imbere, kuko mu mwaka umwe kimaze ku isoko ry’u Rwanda kimaze kugera ku rwego gikora ingendo ibihumbi 50 ku kwezi, gifite abashoferi 250 ku isoko ndetse abakeneye serivisi zacyo ntibarabasha kugerwaho bose.
Yavuze ko bateganya kongera imodoka bakoresha mu Rwanda, bahugure abashoferi benshi cyane kuko nko kuri uyu wa Kabiri harangije 150 b’umwuga barimo abagore 69, babihuguriwe bitandukanye no kuba umuntu afite uruhushya rwo gutwara imodoka gusa.
Nubwo atatangaje imibare, Rugwizangoga yavuze ko mu Rwanda hakomeje guteranyirizwa imodoka za VW Polo, Teramont na Amarok n’izindi kandi bazabikomeza mu mwaka utaha.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bapfakurera Robert, yavuze ko muri uyu mwaka Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda ryagenze neza, ndetse ibimurikwa bikaba bimaze kugera ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje ati “Tumaze kugera ku rwego runini, urabizi kera twajyaga tugira Made in Rwanda tukabivuga gusa ku myenda, ibitenge, ariko ubu ngubu dufitemo ibintu bifite ikoranabuhanga ryo hejuru, hari nka Volkswagen iteranya imodoka, dufitemo abateranya za firigo, abakora imyenda yo ku rwego rwo hejuru bohereza mu Burayi n’ahandi. Harimo ibintu byinshi n’izindi nganda zikora ibijyanye n’amavuta, ikoranabuhanga, ni byinshi.”
Yavuze ko Made in Rwanda ikomeje kwihuta, ku buryo muri uyu mwaka kumurika ibikorerwa mu gihugu byahindutse ndetse nk’uyu mwaka hamuritse hafi abantu 400, bigaragara ko bimaze gutera imbere cyane.
Made in Rwanda Expo y’uyu mwaka yatangiye ku wa 28 Ugushyingo, izasozwa ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019.
Uko ibigo byahembwe kubera uko byitwaye muri Expo uyu mwaka
1. Uwahize abamuritse bose: Volkswagen
2. Uwa Kabiri muri rusange: Cimerwa
3. Uwa gatatu muri rusange: Blue Frame
4. Uwa kane muri rusange: Mara Phone
5. Ibikorwa by’ubukorikori: Alexis Woodhouse
6. Ibijyanye rw’imyenda: Supreme Garments Ltd
7. Ibikoresho byo mu rugo no mu biro: Real Contractors Ltd
8. Ibijyanye n’ibinyabutabire: Agropy Limited
9. Ubwubatsi: Sunpreme Ltd
10. Ibikomoka ku buhinzi: Coopac
11. Ikoranabuhanga: Megabit Ltd
12. Guhanga udushya: IPRC Kigali
13. Intara yahize izindi: Iburasirazuba
14. Abafatanyabikorwa ba PSF: GIZ, Trade Mark East Africa, APEFE















TANGA IGITEKEREZO