00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yahawe inkunga yo gushyigikira uburezi bw’abana batishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli, Vivo Energy Rwanda cyahaye Imbuto Foudation miliyoni eshatu z’amafaranga y’u rwanda ngo izazifashishishe mu kwishyirira ishuri abana baturuka mu miryango itishoboye.

Iyi nkunga y’amafaranga iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Imbuto Foudation yasinyanye na Vivo Energy Rwanda mu myaka itanu ishize. Aya masezerano agena ko iki kigo kizajya gifasha abana 10 batishoboye binyuze muri gahunda y’uyu muryango yiswe ’Edified Generation scholarship programme’.

Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko baterwa ishema no kubona bagira umusanzu batanga mu guhindura ubuzima bw’abana bakomoka mu miryango itishoboye.

Ati "Dutewe ishema no kubasha guhindura ubuzima bw’aba bana b’Abanyarwanda, uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzarushaho gutera intambwe bamwe muri bo tubinjize muri gahunda yacu igamije gufasha urubyiruko rurangije kaminuza kubona ubumenyingiro, tubaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Vivo Energy."

Gahunda ya ’Edified Generation scholarship programme’ yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri batishoboye kwiga.

Vivo Energy Rwanda yashyikirije Imbuto Foundation miliyoni 3 Frw zizafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye kwiga
Mu myaka itanu ishize nibwo Imbuto Foundation na Vivo Energy byasinyanye aya masezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .