00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vivo Energy Rwanda yafunguye sitasiyo nshya muri Kicukiro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 August 2023 saa 07:48
Yasuwe :

Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze muri sitasiyo za ENGEN, yafunguye sitasiyo nshya mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali ka Niboye, mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Vivo Energy buvuga ko iyi sitasiyo ya lisansi yafunguwe, igaragaza umuhate iki kigo gifite mu gukomeza kwagura ibikorwa byacyo binyuze mu kwegereza hafi abakiliya serivisi.

Ni sitasiyo iherereye ku muhanda mugari uhuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera kikirimo kubakwa, muri metero nkeya ngo ugere kuri rond point ya Sonatube. Iyi sitasiyo ifite imbuga yisanzuye ku buryo byorohera abakiliya kubona serivisi bitabagoye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya sitasiyo muri Vivo Energy Rwanda, Nkurunziza Aime-Olivier, yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo biyemeje wo kunoza serivisi batanga basubiza ibyifuzo by’abakiliya kuko umukiriya kuri sitasiyo ya Engen ari umwami.

Yakomeje yibutsa abakiliya ko mu rwego rwo gufata neza ibinyabiziga byabo, uhereye mu Kwakira 2022, kuri buri sitasiyo ya Engen aho iri hose mu Rwanda, bazajya bahasanga gusa lisansi na mazutu bizwi nka Engen Ecodrive, bisukura moteri uko ukomeza kubihabwa kenshi ndetse bikanagabanya imyotsi ihumanya ikirere.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda. Ubu imaze imyaka igera kuri 11 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu mazina ya ENGEN na Shell, aho ifite sitasiyo zigera ku 2300 ku mugabane wa Afurika.

Vivo Energy Rwanda yafunguye sitasiyo mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro
Vivo Energy Rwanda yafunguye sitasiyo mu gace gakunda kubamo ibinyabiziga byinshi
Abakozi ba Vivo Energy Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bari bitabiriye umuhango wo gutaha iyi sitasiyo nshya
Vivo Energy Rwanda ishaka kugeza ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by'igihugu aho abakenera serivisi zayo bazajya bazibona byoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .