00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 August 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo yageze mu Rwanda, ahagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uba kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo abinyujije kuri konti ye ya X kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yatangaje ko yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.

Ati “Mpagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi nshimiye abaturage b’u Rwanda ku matora ya Perezida wa Repubulika bakoze mu mutuzo mu kwezi gushize.”

Biteganyijwe ko Uganda iba ihagarariwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba wamaze no kugera i Kigali.

Uganda ni kimwe mu bihugu bifitanye amateka akomeye n’u Rwanda kuko ari ho benshi mu ngabo zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda zinjiriye mu gisirikare ari impunzi, barwana urugamba rwo kubohora Uganda hamwe na Museveni, bakomereza mu kubohora igihugu cyababyaye.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo (witeye akenda k'umuhondo) yageze mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna
Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo, yakiriwe na Minisitiri Dr Uwera Claudine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .