00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VISA igiye gukorana n’ibigo byo mu Rwanda mu kunoza serivisi zo guhererekanya amafaranga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 May 2024 saa 11:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Sosiyete itanga serivisi zo guhererekanya amafaranga, VISA, bwatangaje ko hari kurebwa uko hakubakwa imikoranire n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda birimo amabanki n’iby’itumanaho mu kuvugurura serivisi zayo zo guhererekanya amafaranga ariko bigakorwa hifashishijwe telefoni ngendanwa aho kuba ikarita.

Byatangajwe ku wa 17 Gicurasi 2024, mu kiganiro VISA yatumiyemo ibigo byo mu nzego zinyuranye hagamijwe kureba uko serivisi zayo zarushaho kuvugururwa zikagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri ubu uretse gukoresha ikarita ya banki, hari uburyo bwa ‘Digital Banking’ aho ikarita ya VISA ihuzwa na telefoni maze mu kwishyura ukaba wafata iyi telefoni ukayikoza ku mashini ya POS ukishyura bisanzwe.

Ku bafite smartphone zidakora muri ubu buryo bashobora kwifashisha QR Code, cyangwa hagakoresha ubundi buryo, aho igikorwa cyo kwishyura gitangizwa n’umucuruzi wowe ugasabwa kwemeza muri telefoni yawe igiciro cyemejwe.

Umuyobozi Ushinzwe ubwishyu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Kajeneri Mugenzi Christian, yagaragaje ko hakwiye gukora uburyo bwo kwishyura bw’ikoranabuhanga bugera no kuri wa mucuruzi uciriritse kandi buhendutse.

Ati “Icyo twakoze ni ukubashishikariza uko hashyirwaho uburyo VISA yakwifashishwa mu gukora ubwishyu ariko hifashishijwe telefoni bisanzwe ku buryo byageza serivisi zabo kure nko kubakora umwuga w’ubuhinzi ndetse no kubakora imirimo itanditse.”

“Ikindi twavuzeho ni uko hagabanywa ibiciro bya serivisi zabo kugira ngo zidakomeza guhenda kandi uburyo ni bumwe bwo gukoresha mudasobwa cyangwa telefoni.”

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni biri ku isonga y’izindi nzira zo kwishyurana, byiharira 52% by’ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe na 45% ku by’amafaranga yose yakoreshejwe.

Ni mu gihe ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe amakarita bwo bwagabanutseho 60%, buva kuri miliyoni 5,7 bugera kuri miliyoni 2,3, mu gihe umubare w’amafaranga wagabanutseho 46%, uva kuri miliyari 216,6 Frw ugera kuri miliyari 116,8 Frw.

Muri rusange umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefone zigendanwa wavuye ku bagera kuri 78,10% mbere ya Covid-19, ubu bageze kuri 94,20%. Ni mu gihe amakarita ya VISA akoreshwa mu Rwanda ari munsi ya miliyoni imwe mu gihe cy’abarenze miliyoni 13.

Umuyobozi uhagarariye VISA mu Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse na Tanzania, Ingabire Salma, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo u Rwanda rwihaye wo kuba hakoresha ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye mu 2050 kandi kuri bose.

Yagize ati “Ubu ntabwo tubasha kugera ku baturage bose, ariko tuzi ko abanyarwanda bakoresha telefoni n’abandi benshi bakoresha Mobile Money, ibyo rero ni ibintu bushaka kuba twagenderaho kuko buri muturage wese abifite noneho dusakaze ubwo bushobozi bwo kwishyura dukoresheje telefoni. Turashaka kuzana tekinoloji yacu tukayegereza abaturage dukoresheje telefoni kuko twabonye ko bishoboka.”

Ku ngingo yo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa, Ingabire yavuze ko “Ni ikintu kitafata n’amezi atandatu kugira ngo gikorwe.”

Ku rundi ruhande ariko VISA ifite gahunda yiswe ‘Visa Fintech Accelerator program’ aho abafite imishinga mito y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’imari bahabwa ubujyanama n’amahugurwa, bakanagaragarizwa amahirwe ahari.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyabaye mu 2023, hakaba hagiye gutangira icya kabiri aho imishinga 23 yo mu bihugu 18 bya Afurika ariyo izahabwa aya mahugurwa mu gihe cy’ibyumweru 12 binyuze muri iyi gahunda aho 65% muri yo iyobowe n’abagore.

Iyi gahunda hamwe n’ibindi bikorwa VISA iteganya, bigaragaza umusanzu ishaka gutanga mu kuzamura ikoranabuhanga mu rwego rw’imari dore ko yanahize kuzaba yarashoye miliyari $1 muri Afurika mu 2027 mu guteza imbere uruhererekane rwo kwishyura no kwishyurana.

Habaye ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa ngo serivisi zo kwishyurana zirusheho kunozwa
Ibi biganiro byari byitabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi uhagarariye VISA mu Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse na Tanzania, Ingabire Salma [iburyo] yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo u Rwanda rwihaye wo kuba hakoresha ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye mu 2050
VISA yahize kuzaba yarashoye miliyari $1 muri Afurika mu 2027 mu guteza imbere uruhererekane rwo kwishyura no kwishyurana
Umuyobozi Ushinzwe ubwishyu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Kajeneri Mugenzi Christian, yagaragaje ko nka VISA hakwiye gukora uburyo bwo kwishyura bw’ikoranabuhanga bugera kuri wa mucuruzi uciriritse kandi buhendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .