Video: Impungenge za Senateri Uwizeyimana Evode ku babyeyi batera akabariro abana bumva

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ababyeyi bashobora gutuma abana babo bararikira gukora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ahanini bitewe n’imibereho yabo ituma batera akabariro aho abakiri bato babumva.

Yabitangaje ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange Raporo ku gikorwa cyo gusesengura icyaha cyo gusambanya abana n’ubwiyongere bw’umubare w’abangavu baterwa inda.

Bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ababyeyi bashobora kuba intandaro yo gutuma abana bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe ariko izo zikaba Atari impamvu zasobanura ubwiyongere bw’umubare w’abana baterwa inda bakiri bato.

Senateri Uwizeyimana Evode yagize ati “Hari aho twagiye tubona, ukabona umuntu ufite abana barindwi barimo abana bane b’abakobwa, baba mu kazu kamwe k’icyumba kimwe n’uruganiriro, ukibaza niba we n’umugore we ibyo bintu batabikora abana babyumva cyangwa bari hafi aho, ku buryo abana nabo bagira amatsiko yo kuvumbura ibyo bintu ababyeyi babo baba barimo.”

Abasenateri bagarutse ku bigaragazwa na raporo yakozwe ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa basambanyirizwa mu nsengero, bavuga ko hagomba kujya hanonosorwa inyigisho zigishwa mu nsengero, no gukurikirana abana b’abakobwa mu gihe bagiye gusenga.

Bagaragaje ko umuti wavugutirwa ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje kwiyongera, waba gukaza ibihano bihabwa ababigiramo uruhare; kwigisha abantu guhindura imyumvire, kuko hari ahagaragaye isambanywa ry’abana rivuye ku cyo Komisiyo yise ubujiji, nk’abasambanya abana barabwiwe ko bikiza Virusi Itera Sida cyangwa n’ababibwirwa bagiye mu bapfumu.

Mu mwaka wa 2019/2020 abana basambanyijwe ni 4 265. Muri bo, abakobwa ni 4 154 bangana na 97,4% naho abahungu ni 111 bangana na 2,6%. Abari bafite munsi y’imyaka 10 ni 1 239 bangana na 29%, naho 3 026 bangana na 71% bafite hagati y’imyaka 11 na 17.

Indi nkuru wasoma: Senateri Uwizeyimana yatunze agatoki ababyeyi bakora imibonano mpuzabitsina abana bumva

Senateri Uwizeyimana Evode yatunze agatoki ababyeyi bakora imibonano mpuzabitsina abana bumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .