Byitezwe ko kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, aribwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ashyira ibuye ry’ifatizo ahazakorerwa uyu mushinga mu Karere ka Gasabo, hafi y’agace kahariwe inganda.
Ni umushinga uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazarangira utwaye miliyari 2$. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.
Aka gace kandi kazaba kagizwe n’ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y’izuba. Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.
Inzu zo muri aka gacezifite umwihariko mu bijyanye n’imyubakire, aho zimwe zizaba zitamirijwe imigongo isanzwe ikoreshwa mu gutaka mu muco nyarwanda.
Kigali Innovation City izaba igizwe n’imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.
Kigali Innovation City ifite n’inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n’ibigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y’abanyeshurin n’inzu zo guturamo.
Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.
Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari numara kuzura buri mwaka uzajya winjiza miliyoni 150$ ziturutse mu ikoranabuhanga rizahahangirwa, ndetse ukazazana ishoramari rya miliyoni 300$ ry’abanyamahanga.
Uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazakorerwa uyu mushinga mugari ubaye nyuma y’iminsi mike Leta y’u Rwanda isinye amasezerano n’Ikigo cya Africa50 gishora imari mu mishinga y’ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinja kimaze imyaka irenga 10. Watekerejweho hagamijwe gushyiraho ahantu hamwe hahurizwa Imishinga itandukanye irimo iy’uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere u Rwanda rwizeye ko uyu mushinga uzaba warabaye impamo kandi ugira Uruhare mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!