Uzafata amashara n’umuriro, ngo inzu yawe yahiye?-Mgr Birindabagabo avuga ku rubyiruko, ubusinzi na gatanya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Birindabagabo Alexis, yagaragaje uburyo uburezi bw’abana n’imibanire iri mu muryango muri iki gihe ari yo ntandaro y’ibibazo bikomeje kuwugariza birimo guterwa inda kwa hato na hato mu bangavu na gatanya ziri kwiyongera mu bashakanye.

Birindabagabo wayoboye Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda imyaka 22 kugeza umwaka ushize, ntiyumva uburyo urubyiruko rusigaye rushidukira ibigezweho ababyeyi barebera, kugeza ubwo rutamenya ibyo rwanyweye n’aho rwaraye.

Ati “Umwara aragiye ngo agiye muri party, mu byo anywa bamushyiriyemo ibimusindisha arasinze ntamenye n’iyo yaraye. Utazamenya iyo yaraye azamenya igihe yasamiye inda?”

Mu 2016 abangavu ibihumbi 17 batewe inda nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza, umwaka wakurikiyeho bariyongera bagera ku bihumbi bisaga 19.

Mu kiganiro cyihariye Birindabagabo yagiranye na IGIHE, yavuze ko ikibazo gikomeye atakibona ku bumenyi buke mu bijyanye n’imyororokere, ahubwo asanga ababyeyi n’umuryango baradohotse ku nshingano zo kurera.

Yagize ati “Niba utaye umuco, ugata ubukirisitu, birakugora kumenya uko ibintu byifata. Hari igihe nabaga ndimo ngenda, ukabona abantu bahagaze mu buryo ubona budakwiriye, rimwe na rimwe nkahagarara nkababwira nti “mwa bana mwe muri mu biki, ntabwo mubona ko mugiye kugwa mu byaha? Wowe uzafata amashara, wegeranye n’umuriro, iruhande hari inzu y’ibyatsi, ngo inzu yawe yahiye?”

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko hari imico ababyeyi n’umuryango muri rusange bakabaye bakurikirana bakayikumira itaragera kure.

Ati “Hari imyitwarire imwe yagombye guhanwa utagombye gutegereza. Hari igihe ubona abantu batwawe bageze mu busambanyi bataranabugeramo. Niba hari umuntu w’umugabo akaba afite umugore we, ukabona imyitwarire ye n’umwana w’umukobwa ntabwo ihwitse, kuki abantu batamutwama?”

Yavuze ko abantu bakwiriye kugaruka ku muco n’ubukirisitu, bagasubira ku ndangagaciro z’uko buri mubyeyi yita ku mwana wese nk’uwe.

Ati “Hagombye kubaho ikintu cy’umuco, abantu ntibirekure ngo birare. Ikindi gikomeye ni ubukirisitu. Iyo ukomeye ku bukisiritu bwawe, iyo unaniwe kwifata, Yesu aragufata akagukomeza. Hari abasore benshi n’inkumi Yesu yafashe ku buryo nta kibazo bafite.”

Imyaka yo gutangira kunywa inzoga batinze kuyizamura!

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ishaka kongera imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga, ikaba yava kuri 18 iriho ubu, ikajya hagati ya 20 na 25.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe, bamwe bagaragaza ko bizahombya igihugu n’abacuruzi, abandi bavuga ko ari ukwinjira mu burenganzira bw’abantu ku giti cyabo.

Icyemezo cya Leta cyo kongera imyaka yo kunywa inzoga, gishingiye ku buryo amategeko ariho uyu munsi adafasha mu gukemura ikibazo cyo kunywa inzoga gikomeje kugaragara mu rubyiruko.

Musenyeri Birindabagabo yagaragaje ko ababyeyi badohotse ku burere no kwita ku miryango yabo

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko ahubwo batinze kuzamura imyaka yo kunywa inzoga kuko ubusinzi buri kwangiza urubyiruko cyane.

Ati “Ikizakubwira umuntu ugiye kumara inka, bihera mu ruhongore. Nubona urubyiruko bishoye mu businzi, biba byarangiye […] Navuga ngo baratinze, bayigire nibura 25. Buriya wari uzi ko Abasiraheli kugira ngo bazakurekurire, wagombaga kuba ufite imyaka 30. Ufite imyaka 18 bagufataga nk’aho ukiri umwana, bakaguhereza abo kukurera no kuguherekeza.”

Umuntu uri munsi y’imyaka 25 Birindabagabo avuga ko aba atarakura neza mu bitekerezo, ku buryo ashobora gushukika akaba yafata imyanzuro imwe n’imwe imushyira mu byago.

Ku kuba byateza impaka u Rwanda rugashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, Musenyeri Birindabagabo ashimangira ko u Rwanda iyo rugendera ku barunenga gusa ntaho rwari kwigeza.

Ati “Ibyo u Rwanda rwakoze hari igihe bitateje impaka? Ibyo kurwanya nyakatsi byateje impaka zitagira uko zingana, ibyo gucyura impunzi byateje impaka, ibya Gacaca byateje impaka, iby’amajyambere yo kubaka amahoteli mashya byateje impaka.”

“Kuri iyi Si ntawe ukora ibyo ashaka. Ukora ibitakubangamiye bitanabangamiye abandi. None se umuntu aracyari mu rugo ntarabona akazi, kuki yabangamira abandi? Kuki wambwira, uri umwana wanjye nta kazi ufite, ngo ninguhereze amafaranga ujye gusinda ngo ni uburenganzira bwawe? Ese twe nk’ababyeyi nta burenganzira dufite bwo gusiga abana bacu ahantu heza?”

Nutiga uko urinda urugo rwawe, bizakubera ikibazo

Musenyeri Birindabagabo yagarutse ku ngo zikomeje gusenyuka muri iyi minsi, abashakanye bagatandukana batanamaze igihe.

Mu mwaka wa 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu 2017 zari 69 mu gihe mu mwaka wa 2018 zikubye inshuro 19 zigera ku 1311.

Birindabagabo yavuze ko ubuzima bwahindutse, abantu ntibamenya uko bahindukana nabwo, bahugira mu gushaka ubutunzi bibagirwa ingo zabo.

Ati “Hari ikinyoma abantu bibwira, ko nuramuka ubonye amafaranga ukubaka inzu nziza, ukaryama muri hoteli nziza, ugatwara abana mu ishuri ryiza, ko ibisubizo biba bibonetse.”

Musenyeri Birindabagabo yagaragaje ko abantu batakibona umwanya wo gutekereza ku ngo zabo, abandi ntibishingikirize Imana ngo ibayobore.

Yavuze ku buryo ingo z’ubu zisigaye zishingwa, abantu bagahura umunsi umwe bataziranye bagatandukana bapanze ubukwe, imiryango n’abavandimwe batabizi.

Ati “Ugasanga abantu bahuriye i Remera bafashe imodoka ijya Nyagatare, bakagera Kayonza bamaze kwemeranya ko bazabana, bakagera Nyagatare bamaze gupanga iby’ubukwe, bakagaruka baha ababyeyi inyandiko z’ubutumire. Abantu ntibaziranye, imiryango ntiziranye, ubwo koko!”

Yavuze ko kubaka urugo ari ikintu gikomeye kidakwiriye guhubukirwa, agaya na bamwe mu bihayimana batabanza gutegura umwanya munini abagiye kurushinga ngo bamenye uko bazitwara nibamara kubana.

Birindabagabo yavuze ko igihe cyose udahaye umwanya urugo, birangira rusenyutse.

Ati “Ubuzima uko bumeze, abantu bakora amasaha menshi cyane, utize rero uko ugiye kurinda urugo rwawe, biraza kukubera ikibazo kuko hari byinshi biza gukurura umugore, ibindi biza gukurura umugabo. Niba ushaka kuvuga ngo ndashaka kubaka urugo, fata umwanya ubisengere. Abanyarwanda baravuze ngo iyihuse ibyara ibihumye.”

Kuri ubu, Musenyeri Birindabagabo ni Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta, Moucecore yashinze mu 1992, ufasha abaturage mu ngeri zitandukanye zirimo ubujyanama, guharanira amahoro n’iterambere ry’umuryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .