Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi nizo zisabirwa kwandikwa mu Murage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibisabwa byose byamaze gutangwa muri UNESCO ndetse yamaze kubyemera, ubu hasigaye inama ishobora kuzaterana muri Nyakanga 2023.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yari yitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko No 15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko dosiye yatanzwe mu 2019, ndetse ubu ibisabwa byose byamaze kuzuzwa.
Ati “Turizera ko muri uyu mwaka wenda mu kwezi kwa karindwi cyangwa ukwa gatandatu inama izaba igasuzuma aho dosiye igeze. Icyo nizeza ni uko dosiye y’u Rwanda yo ikoze neza ku nzibutso zose.”
Yakomeje agira ati “Ibisabwa byose byarujujwe ndetse UNESCO irabisoma itugaragariza mu nyandiko ko byuzuye, icyo turimo gukora ni ugukomeza ibindi bikorwa biteganyijwe n’ubundi byo kwita ku nzibutso.”
Mu byo bitaho iyo bajya gushyira inzibutso mu Murage w’Isi, harimo uburyo igihugu cyita ku nzibutso, ubushobozi n’ubushake gifite bwo gukomeza kuzitaho no kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.
Imbogamizi zari zagaragajwe harimo umuhanda ugana ku rwibutso rwa Bisesero udatunganyije neza. Ni umuhanda ufite ibilometero umunani.
Amakuru avuga ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo yamaze gutanga isoko, ku buryo hari icyizere cy’uko uyu muhanda wakubakwa mu gihe cya vuba.
Ikindi ni icy’Urwitso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse ahantu hato hadatanga ubwinyagamburiro ku barusura cyane cyane mu gihe habera umuhango wo kwibuka uhuza abantu benshi.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko rwubatse ku buso buto ariko ngo hari gahunda yo gutunganya inkengero zarwo kugira ngo narwo rubone umwanya uhagije wo kwakiriramo abantu.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo kubungabunga no kwita ku nzibutso. Hari ingengo y’imari iba iteganyijwe buri mwaka yo kwita ku bikorwaremezo, gutunganya inzibutso n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!