Ibiteye amatsiko kuri Uwukunda, umunyabugeni ushushanya atabona

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Ntabwo ari ibintu bimenyerewe na benshi kubona umuntu ushushanya ariko atabona, kuko mu miterere y’uwo mwuga, gushushanya bisaba kureba ibyo uri gukora no kubyitondera kugira ngo ugere ku musaruro wifuzwa.

Uyu mwihariko ufitwe na Uwukunda Jean de Dieu, umusore w’imyaka 26 ubana n’ubumuga bwo kutabona, ariko akaba akomeje kubyaza umusaruro impano ye yo gushushanya ndetse ikaba imutunze n’umuryango we.

Uyu musore yahuye n’ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kureba mu mwaka wa 2018, nyuma y’uburwayi bwamushyize muri koma mu gihe cy’iminsi itatu, ariko yakanguka agasanga yatakaje ubushobozi bwe bwo kureba.

Kuva icyo gihe yagerageje kwivuza mu bitaro byose bishoboka, ariko abaganga baza kumubwira ko gukira bigoye kuko imitsi mito yo mu mutwe yangiritse, kandi kuyivura bikaba bitagishoboka.

Nyuma yo kumenya iyo nkuru mbi, Uwukunda ntiyacitse intege, ahubwo yarushijeho kugira ishyaka ryo gukomeza gukora akiteza imbere nk’umusore akagira umusanzu atanga mu iterambere ry’umuryango we.

Bitewe n’uko yatakaje ubushobozi bwe bwo kureba amaze kumenya gushushanya akoresheje amarangi, Uwukunda yafashe icyemezo cyo gukomeza gukoresha iyo mpano ye mu kuyibyaza umusaruro, aho kugira ngo yigunge cyangwa ajye gusabiriza.

Yavuze ko yamenye ko afite impano yo gushushanya ubwo yari akiri mu mashuri. Ati “Niga i Kavumu, nigaga gutera amarangi. Imyambaro twiganaga nta kintu cyari cyanditseho, rero naje kuvuga nti ’uwakwandika ku mwenda wanjye?’ Naje gufata isarubeti yanjye nandikaho ngo ’IPRC Kavumu’, undi munyeshuri arabibona arabikunda, ampa 500 Frw ngo nawe mwandikireho.”

“N’abandi bagenda babikunda ikigo cyose mbandikiraho, ni uko nyuma Umuyobozi w’Ikigo aza kubikunda, akajya ampa ibiraka byo gushushanya ibyapa ngenda mbimenya gutyo.”

Avuga ko yakomeje gushushanya ibikenewe mu Kigo yigagaho, kugeza ubwo yatangiye kujya ashushanya amafoto y’abantu, imitako ndetse n’ibindi bibumbano, biza kurangira bibaye akazi ke ka buri munsi.

Ati “Nyuma nakomeje kujya mbona ibiraka by’amafoto y’abantu n’imitako itandukanye, nkajya mbikora nk’akazi kuko nari maze kubimenya neza.”

Ashushanya ate atabona?

Uwukunda yatakaje ubushobozi bwe bwo kureba ageze aho yagatangiye gutungwa n’umwuga we, kuko yari amaze kubyiga no kubimenya neza. Uyu musore avuga ko n’ubwo bitari ibihe byoroshye mu minsi ya mbere, yakomeje kwihangana ndetse no kwihagararaho, kuko yasobanukiwe ko "ubumuga budasobanuye kutagira ubushobozi".

Nyuma y’ubu burwayi, Uwukunda yatangiye gufata imiti mu bitaro biri i Ndera, ari nabyo byamubwiye ko uburwayi bwe butazakira.

Hashize igihe, yaje kugira ubushobozi bwo kureba akantu gato cyane mu jisho rimwe rye, usibye ko kari gato ku buryo katashoboraga kugira icyo kamumarira, "kuko kari nko kurebera mu kenge gato cyane".

Uyu musore yakomeje kugenda yifashishije inkoni imuyobora kuko n’ubundi atabona mu by’ukuri.

Nyuma yo kubona izi mpinduka, Uwukunda yatangiye gutekereza uburyo yakoresha aya mahirwe mu gukomeza umwuga we akunda wo gushushanya, ariko akagorwa n’uko muri ka kenge gato cyane kari kafungutse mu jisho rye rimwe, yareberagamo gusa ibara ry’umweru n’umukara, kandi na bwo akabibona mu bicyezicyezi.

Yiyemeje kongera kwinjira mu mwuga yihebeye, gusa bikaba bitamworoheye kuko adashobora kubona andi mabara atari umukara n’umweru.

Yavuze ko iyo agiye gukoresha andi mabara, yifashisha undi muntu uri ku ruhande rwe akamufasha.

Ati “Kubera ubu burwayi, akantu gato cyane mbona kaba ari umweru n’umukara. Iyo ndi gushushanya nkakenera andi mabara, mbaza umuntu undi hafi akajya ambwira ibara ngezeho naho riteretse, kandi nkabikora nijoro kuko nta rumuri ruba ruhari, ubundi nkakoresha itoroshi kugira mpengereze.”

Yasobanuye ko iyo ari gushushanya, yiyegereza cyane igice agezeho ashushanya, akaba ari cyo yibandaho kugeza akirangije, akabona kujya ku kindi.

Ati "iyo ndi gushushanya, niyegereza ifoto ndi gukoraho kuko ntabasha kuyireba yose ahubwo mbona uduce duto. Ngenda nshushanya uduce, aho ngejeje nkahashyira akamenyetso kugeza igihe uduce twose nturangije. Kuko ngenda mbaza abantu, iyo irangiye ndabimenya, ariko ubwo bambeshye nshobora kubikora nabi.”

Ni akazi katoroshye kandi kamusaba byinshi birimo no kurara amajoro, kunywa imiti ituma ataruha n’ibindi bitandukanye, gusa akavuga ko agomba kubikora kuko atifuza kubaho nabi kandi afite impano. Igishushanyo kimwe ashobora kugikora mu gihe kingana n’ukwezi bitewe n’icyo ari cyo ndetse n’ibintu bikigize, gusa akenshi bikaba bitwara igihe gito, kingana n’igihe gikoreshwa n’abandi bashushanya.

Imbogamizi ziracyari nyinshi

Kugira ngo Uwukunda akore neza kandi igihe kirekire, bimusaba gufata imiti ituma atananirwa vuba kandi iyo miti akaba ayigura ku mafaranga ye ku giti cye, ari nayo aba yakuye mu bikorwa byo gushushanya.

Yagize ati “Mu burwayi bwanjye ndacyafata imiti kubera kwangirika kw’imitsi yo mu mutwe. Kugira ngo nkore neza binsaba guhora mfata imiti ituma ntananirwa vuba. Iyo miti nyigura ibihumbi 120 Frw ikamara amezi abiri, kandi ntabwo kuri mituweli bayitanga, urumva ni igiciro kinini kandi iyo ntayibonye nkora akantu gato nkahita ncika intege".

Yavuze ko hari igihe ibintu bitagenda neza maze kubona amafaranga yo kugura ya miti bikanga, ku buryo bituma atamererwa neza ndetse n’akazi ke kakagenda nabi muri rusange.

Usibye izo mbogamizi zijyanye n’ubuzima bwe, uyu musore anagira imbogamizi zijyanye n’umwuga we kuko abantu batamwizera ngo bamuhe akazi abakorere ibishushanyo, n’ababyemeye bakabikora batabyizeye ndetse hakaba ubwo bamugoye cyangwa bakamuhenda.

Ati “Usanga abantu batekereza ko umuntu utabona adashobora gukora ikintu cyiza, ukabona abantu ntibampa akazi kubera iyo mpamvu, yandeba akabona ntabishobora akigendera cyangwa niba ampaye akazi, akaba yanyambura kuko aba azi ko ntabasha kumukurikirana.”

“Ibyo rero bituma nta bushobozi buhagije ngira, bigatuma ntagura ibikoresho bihagije kandi byiza kuko mu kazi gacye mbona, nabasha kuguramo ibikoresho ndetse nkashaka no kugura imiti, rero iyo batanyishyuye bidindiza iterambere ryanjye.”

Abandi bamuhombya ni abaza kumuha akazi ariko bikinira, akabakorera ibishushanyo rimwe na rimwe nta n’avance bamuhaye, bikazarangira ntawe umwishyuye ibishushanyo bakabimurekera kandi aba yatakaje ibintu byinshi abikora, ariko byose bigahinduka igihombo.

Ati "Abantu nk’abo barahari no mu rugo mpafite ibishushanyo byinshi birangiye ariko ba nyirabyo bataje kubitwara".

Yavuze ko nubwo bimubabaza, ahitamo gukomeza guhatana kugira ngo ubuzima bwe burusheho kugenda neza, ati "ni bwa bwitange nyine ndakomeza nkakora".

Uyu musore agira inama abandi bantu bafite ubumuga, akavuga ko bakwiye gukomeza guharanira kubaho neza kuko bashoboye.

Ati “Njyewe nkomezwa n’abantu nkorera utuntu bakabyishimira, bimpa imbaraga. Abantu bafite ubumuga bakumva ko ntacyo bashoboye baribeshya, icyo usabwa ni ukwicara ukareba icyo ushoboye kuko ushobora no kuba ufite impano utabizi kuko nta muntu ubura icyo ashoboye kandi n’abafite ubumuga ni abantu".

Afite inzozi

Uwukunda avuga ko hari byinshi amaze kugeraho mu mwuga we wo gushushanya, ndetse ko hari n’ibindi byinshi yifuza kuzageraho.

Ati “Buriya gushushanya byangejeje ku bintu byinshi, nko kuba mfite abantu twamenyanye kubera byo, ikindi byatumye mbona ubushobozi bundimo kuko ubu njye nifata nk’aho ndeba, ubwo rero ibi ni ibintu bikomeye nagezeho.”

Nubwo yishimira aho amaze kugera ariko, inzozi ze ziracyakomeje kuko yifuza kugira inzu azajya ashushanyirizamo iri ku rwego rwo hejuru, ku buryo yajya ifasha n’abandi bafite ibikorwa byo gushushanya bo mu ngeri zose.

Uyu musore uhorana akanyamuneza, asanganywe izindi mpano zirimo kubyina ndetse no kuririmba ndetse akaba anashyira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram (akoresha https://instagram.com/art.jadorwanda?igshid=gnhnejsetnln )

Uyu musore kandi akaba ashimira umubyeyi we kuko ari we muntu wa mbere wamusabye kugira utuntu duto yakora aho kwirirwa aryamye iminsi yose, inama avuga ko yamufashije kwitinyuka no kongera kugira icyizere cy’ahazaza.

Kuri ubu, Uwukunda yiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona riri i Masaka, aho akurikirana amasomo yo kumenya gukoresha inyandiko z’abatabona, mudasobwa ndetse no kwiga kwikorera imirimo y’ibanze.

Uwukunda ashushanya nijoro kuko ari bwo haba hari urumuri rucye, agakoresha itoroshi
Igishushanyo Uwukunda yashushanyije cy'umuhanzi King James
Kimwe mu bishushanyo bya Uwukunda yakoreye umuganga umukirikirana mu burwayi bwe
Uwukunda akoresha inkoni y'abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo abashe gutambuka
Uwukunda abasha no gushushanya imitako
Akora igishushanyo gifite amabara mu gihe gishobora kugera ku kwezi, na ho ibidafite amabara abikora mu gihe gito
Uwukunda yashushanyije umubyinnyi Sherry Silver
Aha yashushanyije Perezida Paul Kagame ndetse afite inzozi zo kuzahura na we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .