00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwozaga indege ubu uzitwara: Ubuhamya bwa Rudakubana umaze imyaka umunani muri RwandAir

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 January 2025 saa 01:47
Yasuwe :

Rudakubana Allan Sayinzoga, ubura amasomo make ngo agere ku rwego rwa nyuma mu gutwara indege (kuba Captain), ni Umupilote muri RwandAir umaze imyaka umunani akorera iki kigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse amaze kugenda mu kirere amasaha arenga 5000. Aba ari mu ntera y’ibilometero uvuye ku butaka nka bumwe mu butumburuke indege atwara zigenderaho.

Rudakubana w’imyaka 39 yakuriye mu Burundi ku bw’amateka ashaririye yaranze u Rwanda, ajya muri Kenya, Uganda, Zambia, Afurika y’Epfo n’ahandi ashaka ikizaba umwuga w’ubuzima bwe.

Muri Uganda ni ho yatangiriye amashuri abanza mbere ya 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe aza mu Rwanda ahiga imyaka ibiri, nyuma ajya kwiga muri Zambia ari na ho yize igihe kinini amashuri abanza.

Ayisumbuye yayakomereje muri Afurika y’Epfo mu bijyanye n’Ibinyabuzima, Ubumenyi bw’Isi, Imibare, Icyongereza, Ubugeni n’Igifaransa, aya kaminuza ayiga muri Kenya muri Jomo Kenyatta University mu bijyanye na ‘Architecture’.

Kugeza icyo gihe ibyo gutwara indege nubwo yabikundaga anabyifuza ariko ntaho yagombaga kubihingukiriza umubyeyi we kuko byasaga nko kwigerezaho kuko byasabaga akayabo.

Yakomeje kwiga, amaze umwaka umwe n’igice abona ko bitazakunda yimukira mu masomo ya ‘Graphic Design’, ayiga muri Kenya nyuma aza gukomereza i Kuala Lumpur muri Malaysia.

Yahamaze imyaka itatu, agira amahirwe yo kujya muri Afurika y’Epfo na bwo akora imyaka ibiri muri ibyo bya ‘graphic design’, ariko ka kayihayiho ko kuzatwara indege kagihari.

Ati “Numvaga nshaka kuba umupilote uko byagenda kose. Nakoze ubushakashatsi nsanga ikibazo cya mbere kibangamira umuntu kutamuba ari amafaranga. Ibindi abantu baba batekereza ntabwo ari byo. Ufite amafaranga waba umupilote.”

Rudakubana ubu atwara indege itwara abagenzi barenga 300 ya Airbus A 330

Ibitekerezo byamubanye byinshi agiye kurangiza amasomo, areba amahirwe ahari yose abona ntibikunda. Rudakubana yari afite nyirarume uba muri Canada, aramuhamagara amubaza icyo byasaba kuba umupilote, undi amubwira ko yamusanga muri Canada niba bishoboka.

Undi na we ntiyazuyaje yagiye muri Canada. Icyo gihe yari afite imyaka 29.

Feri ya mbere yari i Edmonton mu Ntara ya Alberta, bidatinze ahita yinjira mu ishuri, make yari afite arayatanga, atazi ibizakurikira uko bizagenda.

Yatangiriye ku ruhushya ruzwi nka ‘Private Pilot Licence: PPL’, mu ishuri ryitwaga ‘Centennial Flight Center.’ Ni uruhushya rwamwemeraga gutwara indege z’abantu ku giti cyabo.

Ni urugendo rwamugoye cyane kuko isaha imwe yari nka 200$ kugira ngo ahabwe umwanya mu ndege, ariko yiyemeza gukora n’imirimo yafatwaga nk’iciriritse kugira ngo abone ishuri.

Ati “Narize bigera aho birahagarara kubera amafaranga yabuze. Nshaka akazi gaciriritse ku ishuri, nkajya noza indege nk’icyumweru cyose, bakanyemerera kwinjira mu ishuri, nkajya gukora imirimo yo gukura urubura mu muhanda, byose ngambiriye kubona udufaranga natanga ariko bakampa isaha yo kwiga. Nozaga ibyombo mu gikoni byose kugira ngo ngere ku cyo nshaka.”

Yarakobotse ariko uruhushya rwa PPL ararwegukana, ikibazo kiba icy’uko azabona urwo gutwara indege nini z’ubucuruzi ruzwi nka ‘Commercial Pilot Licence: CPL’.

Kuko mu Ntara ya Alberta ibintu byari bikomeje kugorana, bikajyana n’ikirere cyakundaga kuba kimeze nabi, Rudakubana yigiriye inama yo kwimuka ajya mu Burengerazuba bwa Canada ahabaga undi muntu wo mu muryango we.

Yagiye mu ishuri ryo kwigamo rizwi nka Coastal Pacific Aviation ryo mu gace ka Abbotsford mu Ntara ya British Columbia.

Nubwo yaribonye byasabaga undi musozi wo kurira kugira ngo abone amafaranga yo kwigira CPL kuko byasabaga arenga ibihumbi 100$.

Ati “Twa dufaranga nakoreraga mu muhanda ntaho twagombaga kungeza. Mama n’abandi bo mu muryango barifatanyije baka inguzanyo. Yarabonetse ariko nkomeza kubaho nabi. Icyakora byaramfashije, kuko byanyigishije kwiyemeza.”

Rudakubana yagize amahirwe ahura n’umwarimu wo muri Nigeria nk’abanyafurika barahuza, afata uyu Munyarwanda ku buryo mu mezi 18 yari abonye CPL, icyo gihe yigiraga ku ndege itarenza abantu nk’umunani.

Rudakubana amaze gukora urugendo rw'amasaha 5000 mu kirere

Kuva ku ndege y’abantu umunani kugera ku itwara abarenga 300

Yafashe umwanya ajya muri RwandAir, bamwakirana yombi, ku ikubitiro ahita ahabwa indege ya Boeing 737 NG itwara abarenga 150, avuye ku yatwaraga abantu batarenze umunani.

Ni ibintu yafashe nk’igitangaza, ariko kuko yari afite intego ubwoba buba buke, atangirira ku ngendo nto. Urugendo rwa mbere yarukoreye mu bihugu byo mu Karere.

Ati “Hari muri Kenya niba atari Uganda. Turabikora batwongerera intera, nko kujya za Cotonou muri Bénin. Akazi ndagakora kugeza uyu munsi maze imyaka umunani muri RwandAir.”

Kuko mu bijyanye n’ubwikorezi abantu bahora biga, RwandAir ikaba na yo yumva iyo ngingo vuba, Rudakubana na bagenzi be bakomeje kwiga kugira ngo bajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Nyuma yo kugera muri RwandAir amaze guhaha ubumenyi mu bihugu nka Ethiopia, u Bwongereza, Kenya, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi, yavuye kuri Boeing 737 NG, ubu atwara indege nini mu zo RwandAir ifite ya Airbus A 330 itwara abarenga 330.

Ati “Ni ubundi buzima. Ni urundi rwego, ni indege ifite ikoranabuhanga rigezweho mbese buri kintu cyose kiba gitandukanye.”

Rudakubana avuga Igifaransa, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili adategwa, ndetse n’izindi bijyanye n’ibihugu yabayemo nk’Igi- Xhosa cyo muri Afurika y’Epfo n’ibindi.

Iyo bamubwiye ko ari butware abagenzi, aba agomba kwiyitaho, yaruhutse bihagije, akita ku kirere nka kimwe mu bikunze kugora abapilote, akumvikana na Captain nk’umuyobozi w’urugendo bakareba ko indege imeze neza, ubundi akiragiza Imana agatangira urugendo.

Urugendo rurerure yakoze ni urujya i Mumbai mu Buhinde. Ni urugendo rungana n’ibilometero 5248 rutwara amasaha agera kuri 11.

Nk’akandi kazi kose no gutwara indege habamo imbogamizi nyinshi. Kimwe mu bikomeye byamubayeho ari mu kirere ni igihe yari ari mu rugendo rujya i Abidjan muri Côte d’Ivoire indege ikagwa butosho.

Icyo gihe Rudakubana ni we wari ugezweho mu gutwara ari kumwe na Captain we, bagera ku kibuga cy’indege bagombaga kugwaho hari imvura nyinshi cyane.

Wa muyobozi w’urugendo (Captain) yasabye Rudakubana kumuha umwanya akaba ari we utwara, ibintu byari bigiye guteza impanuka.

Ati “Indege twarimo yari ifite ikibazo aho ikirahuri kimwe cyari giherereye kuri Captain kitari gifite ‘essuie glace’ ifasha guhanagura amazi. Ikindi ntabwo yari amenyereye icyo cyerekezo uretse ko njye nari nkizi. Arambwira ati ‘hameze nabi, reka nyimanurire’ kuko yari umuyobozi, ndemera.”

Arakomeza ati “Yatangiye kumanura indege, imvura ikomeza kuba nyinshi atabona, kubera ubwoba n’igihunga, akora ku muriro, indege ihita imanuka butosho yitura hasi. Icyiza ni uko twari muri metero nke hafi y’umuhanda w’indege. Ku bw’amahirwe ihita igwa mu muhanda neza. Byarihutaga ku buryo nta cyo nari gukora. Yahise ayihagarika ako kanya, kuko tutabonaga aho tugiye, dusaba ubufasha baradufasha.”

Rudakubana agaragaza ko ibyo biri mu masomo umuntu yigira ku murimo, kenshi abantu batabona mu ishuri, akagaragaza ko umuhanga amenya uko akorana n’abandi kabone n’iyo yaba umuyobozi ukoze ikosa, bumvikana ntihagire igipfa.

Kuba amaze kugera ku ntambwe yo gutwara Airbus ni imwe mu ntambwe ikomeye yishimira, icyakora agaragaza ko mu bihe bya vuba azaba yarabonye uruhushya ruzwi nka ‘Airline Transport Pilot License’ rumwemerera kuba Captain.

Ati “Ndashaka kuba mwarimu, nkigisha ibyo nize. Nshaka gufasha abakiri bato bakumva ko atari ibintu bikomeye nk’uko abantu babikabiriza. Ushaka kuba umupilote yabishobora, icya mbere ni ubushake. Nta kintu utageraho, abakigezeho ntacyo bakurusha. Ni akazi keza gahemba neza, ndetse gatanga amahirwe atandukanye”

Ubwanditsi: Ubuhamya bwa Rudakubana buri muri gahunda y’ubukangurambaga bw’Ikigo gicuruza imodoka cya Carcarbaba, bugamije kwereka urubyiruko ko rushobora kugera ku ntsinzi mu buryo bushoboka bwose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .