00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana ukora amashanyarazi yatsindiye miliyoni 3,5Frw muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Uwizeyimana Reverien usanzwe ukora ibijyanye n’amashanyarazi yatsindiye 3.527.444 Frw mu Inzozi Lotto ahamya ko agiye kumufasha kwiteza imbere no kunoza umwuga akora no kongera ibikoresho.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick Lotto, Impamo Jackpot, Quick10 n’uwitwa Igitego Lotto yose igamije gufasha abayikina kwiteza imbere no gushyigikira siporo nyarwanda.

Ku wa Mbere saa cyenda z’amanywa nibwo Uwizeyimana yaguze amatike atanu ahwanye n’amafaranga igihumbi ( hanyuma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba yakira ubutumwa bugufi bumugaragariza ko yatsinze nk’uko abyivugira.

Ati"Ku munsi w’ejo nka saa cyenda nibwo nicaye nshyira amafaranga kuri Mobile Money ngura amatike atanu ahwanye n’igihumbi hanyuma saa kumi n’imwe n’igice nibwo nabonye ubutumwa bugufi bumbwira ko nabaye umunyamahirwe w’umunsi, numva ndishimwe."

Nyuma yo gushyikirizwa ayo mafaranga yatsindiye Uwizeyimana yavuze ko agiye kumufasha kurushaho kunoza akazi ko gukora amashanyarazi ari na wo mwuga we aho agiye kongeramo ibikoresho azajya yifashisha.

Abifuza gukina imikino ya Inzozi Lotto bakanda *240# bagakuriza amabwiriza ncyangwa bagasura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kugerwaho n’amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye bitangwa na yo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .