Izabayo yashyikirijwe inzego z’umutekano z’u Rwanda ku wa 27 Kamena 2024 bikozwe na Uganda nyuma yo kumufatira muri icyo gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Majyaruguru.
Bivugwa ko tariki 30 Ugushyingo 2023 ari bwo Izabayo yishe umugore we bikorerwa mu Kagari ka Ryamanyoni, mu Murenge wa Murundu ho mu Karere ka Kayonza.
Ni amakuru yamenyekanye ku wa 05 Mutarama 2024, ariko biza kumenyekana ko Izabayo akimara kubikora yatorokeye muri Uganda.
Nyuma yo kwica umugore we, Izabayo yabwiye umuturanyi ko we n’umugore we bagiye kwizihiza iminsi mikuru iwabo w’umugabo ngo ntibazirirwe babashaka.
Icyakora mu minsi mike inzu uyu muryango wari utuyemo yatangiye gutungukamo umunuko ukabije inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze irafungurwa, basanga ni umugore we yiciyemo asiga amufungiranye.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thiery, yabwiye IGIHE ko kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira, ndetse amashami ya Interpol arimo iry’u Rwanda (NCB Kigali) n’irya Uganda (NCB-Kampala) atangira ubufatanye bugamije guhanahana amakuru.
Nyuma byaje kugaragara ko uwo mugabo ari muri Uganda ndetse byihuse arakurikiranwa ahita afatwa.
Dr Murangira yavuze ko igikorwa cyo guhererekanya Izabayo ukekwaho icyaha byabereye ku Mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.
Ati “Muri icyo gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Wungirije wa Interpol mu Rwanda (NCB Kigali), Zingiro Jean Bosco, mu gihe Uganda yari ihagarariwe n’Umuyozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mirama, ASP Otekat Andrew Mike.”
Mu ibazwa rya Izabayo, uyu ukekwaho icyaha aracyemera ariko akavuga ko kwica umugore we yabitewe n’amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku gufuha.
Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yavuze ko kohereza Izabayo ngo aburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda bishingiye ku kuba icyaha cyarakorewe mu Rwanda kandi kigakorwa n’Umunyarwanda.
Ikindi ni uko ukekwaho icyaha yagikoreye Umunyarwanda, ibigaragaza uburyo Uganda yiyemeje kutaba ubwihisho cyangwa inzira z’abanyabyaha.
Ati “Bishingiye kandi ku kuba u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’ibituranyi kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Ikindi bifite inshingano zo guteza imbere imibanire myiza no gushyigikira amahoro n’umutekano w’ibihugu bigize uwo muryago.”
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake Izabayo akekwaho naramuka agihamijwe n’urukiko azahanwa bishingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
RIB yashimiye ubufatanye inzego z’umutekano zo muri Uganda zagaragaje kugira ngo uyu ukekwaho icyaha afatwe.
Yashimiye na none ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru kugira ngo uwo mugizi wa nabi afatwe, inibutsa Abaturarwanda bose ko nta bwihisho bw’umunyabyaha, kuko ukuboko k’ubutabera ntaho kutamusanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!